Nubwo waba usanzwe ukora ingendo zo mu kirere cyane biragoye kuba waba uzi iki cyuma bitewe n’aho kiba!
Iki cyuma mu bona cyizwi cyane ku izina "Tail Skid",hari abacyita Tail bumber, cyangwa se Tail protector, kiba munsi ku gice cy’inyuma cy’indege, aba pilotes b’indege bakora uko bashoboye ngo birinde ko cyakora akazi gishinzwe!
Ubundi gishinzwe kuba cyabuza igice cy’inyuma cy’indege(aho twakwita umurizo) ko cyakora hasi mu gihe indege iva cyangwa igwa ku butaka(murabizi ko iba iraramye) kandi muri rusange ntiba igomba kurenza ikigero cyo hagati ya degree 7-10 ku kurarama kwayo.
Abapilote rero bakora uko bashoboye ngo ibyo bitabaho kuko byateza ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abari mu ndege kuko aho gishinzwe kurinda iyo hangiritse bitewe no kwikuba hasi.
Iyo gikoze hasi, bishobora kwangiza n’ibindi byangombwa birimo imbere bituma indege igenda neza nk’amatiyo anyuramo amavuta, no kuba umuyaga wo hanze wakwinjira aho utagombaga kwinjira imbere mu ndege(depressurisation).
Nubwo iki gikoresho cyitambika ngo indege itangirika cyane ariko ntikiyirinda ijana ku ijana bitewe n’imbaraga zabayeho mu kugikoza hasi, gusa cyagabanya ibibazo byo kwangirika ariko ntigikuraho ingaruka zavuka ku ndege.
Nsoze mbabwira ko iki mubona kiri ku yitwa Bombardier CRJ-900 ya RwandAir (CRJ bisobanuye Canadian Regional Jet).
Iyi ni inyandiko ya Cyrill Ndegeya, umufotozi mpuzamahanga usanzwe unafite ubumenyi bwimbitse mu byerekeye indege.
Ibitekerezo