Ubukerarugendo

Gusura ikiraro cya Canopy byahagaritswe

Gusura ikiraro cya Canopy byahagaritswe

Abakerarugendo basura ikiraro cyo mu bushorishori bw’ishyamba rya Nyunguwe, ‘Canopy walk’ bamenyeshejwe ko batemerewe kugisura kugeza tariki ya 30 Gicurasi 2019.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB cyasohoye itangazo rimenyesha abantu bose basura Pariki ya Nyungwe, by’umwihariko abatembereraga ku kiraro cya Canopy walkway ko muri iyi minsi hari imirimo yo kugisana iri gukorwa bityo ko kugisura byabaye bihagaritswe.

Iri tangazo riragira riti “RDB iramenyesha abaturage bose ko ikiraro ‘Canopy walk’ kiri muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kiri gusanwa mu buryo busanzwe, imirimo izamara iminsi umunani bityo nta bantu bemerewe kugisura.”

RDB yemeje ko abakerarugendo bazongera kwemererwa gusura ikiraro cya Canopy guhera tariki ya 30 Gicurasi 2019 kimaze gutunganywa neza.

Iki kiraro cyubatswe mu byuma n’imigozi ikomeye, kuva hasi mu butumburuke cyubatse hagati ya metero 70 na metero 150. Abagisura bagenda ari ikipe y’abantu batarenze umunani mu itsinda bagera aho kirangirira abandi bakaza gutyo gutyo bagakomeza kugisura mu matsinda mu rwego rwo kugifata neza.

Ikiraro cya Canopy Walk, ni hamwe mu byiza nyaburanga bikurura abakerarugendo muri Pariki ya Nyungwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top