Hari ubwo indege igutwara iba ivuye mu kindi cyerekezo, ku buryo hari byinshi ibanza gukorerwa nubwo aho uri utabibona, birimo kuva mu nzira indege yinjiriramo mu kibuga cy’indege ikajya mu yo isohokeramo.
Ibi ni ibintu 10 bikorwa birimo mu guhihibikanira ko urugendo rukurikiyeho rukomeza nta nkomyi, nk’uko byatangajwe na CNN.
1. Guparika indege
Kimwe mu biherwaho indege ikimara kugera ku kibuga ni uguparika. Umupilote abifashwamo n’imodoka yabugenewe yaka amatara, igenda imbere y’indege nayo ikayikurikira.
Iyo indege igeze hafi y’urubuga iparikaho, ibya ya modoka bivaho, ikayoborwa n’umwe mu bakozi b’ikibuga ushinzwe guparika indege, ukunze kuba afite cyangwa udutara amanika akayobora umupilote.
2. Kurahurira indege ku muriro w’ikibuga no kuzimya moteri
Ubusanzwe indege iri mu kirere ikoresha umuriro wa moteri zayo bwite, gusa buri ndege iyo ariyo itwara abagenzi igira akandi ka mashini gashobora gukoreshwa ku mirimo imwe n’imwe ikenerwa gukorwa ku ndege mu gihe ziriya zindi zizimije.
Ako kamashini kitwa Auxiliary Power Unit cyangwa APU mu magambo ahinnye y’icyongereza.
Imwe muri iyo mirimo ni nko gukoresha ibyuma bitanga umwuka, gucana amatara yo mu ndege, gufasha ikoranabuhanga ryo gupakira no gupakurura imizigo, cyane cyane ariko gutuma ahari ibyuma bikoresha indege (tableau de bord) bikomeza gukora.
Kubera ko APU ishobora gukoresha amavuta y’indege atari make, ikibuga cy’indege iparitseho kiyihereza umuriro wo kwifashisha muri iyo mirimo yose ubundi bakayizimya.
3. Kohereza ubuhehere mu ndege
Kohereza umwuka aho abaderevu bicara mu gihe cyose indege izimije biri mu byitabwaho, aho APU ishobora gutanga ingufu zibikora.
Rimwe na rimwe ntibibuza ko hifashishwa imodoka zabugenewe.
4. Kuva mu ndege
Mu rwego rwo gutegurira abagenzi inzira, utumodoka twabugenewe tuzana ingazi bari bumanukireho, tukazihuza n’umuryango, iteka uba uri mu ruhande rw’ubumoso. Gusa hari indege nto ziba zifitiye urwego rwazo bikoranye.
5. Gukura imizigo mu ndege
Kuri iki cyiciro, akazi gasigaye kaba ari ako abakozi bita ‘Rampie’ mu ndimi z’amahanga, baba bashinzwe gukora imirimo y’iby’indege mu gihe ziparitse.
Umwe muri iyo mirimo birumvikana ni ugupakurura imizigo y’abagenzi basoje urugendo no gupakira iy’abagiye kurira indege.
Ni imirimo iteka ibera mu ruhande rw’iburyo bw’indege, aho utumashini dukurura n’udupakira imizigo tuyegereza, igapakirwa mu ndege, ari nako tuyivana mu ndege tuyerekeza aho igomba kugenzurirwa ikabona guherezwa ba nyirayo.
6. Gupakira impamba y’ibyo kurya mu ndege
Kubera serivisi yo kugaburira abagenzi ibera mu ndege, hapakirwamo ibyo kurya no kunywa biri bukoreshwe iri mu kirere, hagakurwamo ibitagikenewe kimwe n’ibyakoreshejwe n’abagenzi.
7. Kuvidura imisarane
N’ubwo kuvidura imisarane y’indege bidakenerwa buri uko igeze ku kibuga, nabyo bikorwa mu gihe indege iparitse. Muri icyo gihe kandi indege yongerwamo amazi yo kwifashisha mu masuku y’ibiyiberamo, harimo n’iyo misarane.
8. Kongera amavuta mu ndege
Nk’uko bigenda ku modoka, si ngombwa kunywesha amavuta buri uko indege ihagaze.
Ikipe ishinzwe iby’indege niyo igena uko amavuta akenewe angana, ndetse n’igihe hari bwongerwemo andi.
Kongera amavuta mu ndege hashobora kwifashishwa ibitembo biyakura ku bigega by’ikibuga cyangwa amakamyo abigenewe.
9. Kujyana indege aho ihagurukira
Mbere y’uko indege ihaguruka, ibanza gusunikwa ikigizwa aho bita Gate Stand ariyo parikingi y’indege, igasunikwa n’imashini zitwa tugs kugeza aho yakirizwa, mbere y’uko igara ku nzira igurukiramo.
10. Indege ifata ikirere
Ababishinzwe bamaze kugenzura ko byose byuzuye, bakinga umuryango ubahuza n’aho abagenzi bicara, buri wese mu kicaro cye, bamwe bifurizanya urugendo ruhire, kuva ubwo indege ikogoga ikirere.
)
Ibitekerezo
Justn
Ku wa 21-01-2019Iyi nkuru ni nziza cyane iranamfashije cyane bituma nsobanukirwa bimwe mu bibera mu ndege.
Muomereze aho rwose.