Ubukerarugendo

Ibyo wamenya kuri GPU, indi moteri yihariye y’indege

Ibyo wamenya kuri GPU, indi moteri yihariye y’indege

Bigenda bite kugira ngo nyuma y’uko indege igeze ku butaka ikomeze kubona umuriro w’amashanyarazi ikoresha kandi moteri zisanzwe ziwutanga zazimijwe?

Icyo kibazo gisubizwa n’imashini bita Ground Power Unit cyangwa GPU (ikunze gushyirwa ahagana imbere y’indege nk’uko bigaragara ku ifoto hasi, kuko inzira zinjiza umuriro wo hanze mu ndege ariho ziba).

Iyi ni nka bimwe twita ‘Generator’ bitanga amashanyarazi mu nzu zacu iyo umuriro usanzwe udahari. Iyi GPU rero akazi kayo ni ugutanga umuriro ukenewe mu ndege igihe ihagaze ku butaka.

Ishobora gukenerwa bitewe n’impamvu nyinshi zirimo izikurikira

  • Hari abagenzi badasohoka mu ndege baba bagiye kuyikomerezamo urugendo rwabo baba bakeneye Air Condition (Climatisation)
  • Amatara y’imbere ndetse na ‘tableaux de bord’ z’ahatwarirwa indege ziba zigomba gukomeza kwaka kugirango bashyire muri mudasobwa z’indege amakuru y’urugendo rundi bagiye gukora.
  • Amafunguro amaze gushyirwa mu ndege nayo aba agomba gukomeza gukonjeshwa no gushyushwa

Iyi mashini kandi ifasha mu gihe cyo kwatsa moteri z’indege kuko mu kwaka kwazo zikenera umuriro utuma zibanza kwikaraga kugeza ku rugero runaka hanyuma zikabona kwikoresha zonyine nazo zimaze kwibyarira umuriro uhagije.

Ibi ariko ntibikorwa buri gihe, bibaho ari uko akandi kamashini kaba mu ndege imbere kitwa Auxiliary Power Unit (APU) nako twakwita nka ‘Generator’ ntoya iba mu ndege gafite ikibazo (katari gukora) kuko nako uwo muriro karawutanga ndetse kagatanga n’umwuka ufasha mu kwatsa moteri bita Air Starter (GPU idashobora gutanga).

Iyo rero APU ikora neza, ntabwo GPU yakwirirwa ikenerwa mu kwatsa moteri (engines) z’indege; imwe mu mpamvu nyamukuru ibi byose bikorwa ikaba ari ukugabanya ikiguzi cya ‘fuel’ kuko muri uko kwatsa indege moteri zikenera nyinshi.

Icyo nasorezaho ni uko GPU ku basanzwe basobanukiwe iby’amashanyarazi ishobora kuyatanga mu buryo bubiri butandukanye aho ishobora gutanga ayitwa Alternative Current (AC) cyangwa Direct Current (DC) uyu wa DC wo ukaba ukunze kuba ari mucyeya (hagati ya 12 na 24 Volts) ugereranyije na AC (iba iri hagati ya 120 na 240 volts), biterwa n’aho ukenewe gukoreshwa.

Iyi ni inyandiko ya Cyrill Ndegeya, umufotozi mpuzamahanga usanzwe unafite ubumenyi bwimbitse mu byerekeye indege.

Indege zigira indi moteri yitwa GPU bihuzwa mu gihe igeze ku kibuga cy'indege hifashishijwe imigozi y'amashanyarazi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top