Igisobanuro cy’imirongo indege zica mu kirere iyo zatumbagiye cyane
Ni kenshi tubona mu kirere indege ziri kure zigenda zica imirongo y’imyotsi, ariko zaba zegereye ku butaka zikaboneka nta myuka zisohora.
Ntabwo izo ndege ziba zisohora ibyuka bihumanya ikirere nk’uko umuntu ashobora kubitekereza, ahubwo ngo biterwa n’uko ziba zihumekera mu gice cy’isi gikonje cyane.
Umwe mu Banyarwanda bahuguwe mu bijyanye n’imikorere y’indege, Cyril Ndegeya abisobanura muri aya magambo ati “iyo uri ahantu hakonje cyane ugasohora umwuka mu gihe uhumeka, ugira ngo ni umwotsi urimo kukuvamo”.
Ibi ni nako bigenda ku modoka ziri mu muhanda mu gihe imvura irimo kugwa cyangwa iyo hakonje ari mu gitondo cya kare, ku zuba ya modoka ntishobora kugaragara isohora imyotsi.
Ndegeya avuga ko abize siyansi babizi neza ko uko uva ku isi ugana mu kirere ari nako ubukonje bwiyongera, bisobanura ko ikintu cyegereye isi kiba gishyushye ariko kure yayo haba hakonje cyane ndetse nta mwuka mwinshi uhari.
Ati “Hariya hantu indege igenda umurambararo iyo yamaze kuzamuka, ni kure cyane, ni ku butumburuke bw’ibirometero bibarirwa hagati ya 10 na 13 uvuye ku butaka, haba hakonje cyane”.
“Ubukonje cyane iyo buhuye n’ubushyuhe cyane(bwa moteri z’indege), bibyara ikimeze nk’umwotsi ariko si wa mwotsi uhumanya”.
Cyril Ndegeya avuga ko indege ziramutse zihumanya umwuka abantu bahumeka, zidashobora kwemererwa kuguruka kuko ngo zaba zitubahiriza amasezerano mpuzamahanga abuza guhumanya ikirere.
Urubuga rwa murandasi rwitwa Interesting Engineering rukomeza ruvuga ko umwotsi usohorwa n’indege ntaho utandukaniye n’ibicu bisanzwe bitanga imvura.
Ubusanzwe imirasire y’izuba ishyushya amazi y’inyanja, ibiyaga imigezi n’ikindi kintu cyose cyifitemo amazi, akazamuka ari umwuka utagaragarira amaso y’abantu, yagera mu kirere(ahantu hakonje cyane) akiyegeranya akavamo ikintu kigaragara, ari byo bicu tubona hejuru.
Ibicu iyo bikomeje gukonja nabyo bikomeza kwiyegeranya cyane ku buryo twa duce twiyegeranyije tuba tutagishoboye kuguma hejuru kubera uburemere, tukaba ari two twiremamo (amazi) ibitonyanga by’imvura cyangwa barafu (urubura).
Urubuga Interesting Engineering rugakomeza ruvuga ko moteri z’indege nazo ziba zisohora (zihumeka) umwuka ushyushye urimo amazi, wahura n’ubukonje bwo hanze ugahinduka ibicu.
Uru rubuga rukomeza rutanga ingero, aho ruvuga ko indege zo mu bwoko bwa Boeing 747, zisohora kilogarama hafi eshatu z’amazi buri segonda iyo ziguruka.
Source: Kigali Today
)
Ibitekerezo