Tujyane ku gasongero ka Bisoke, ahari ikiyaga giteye amatsiko (Amafoto)
Ikirunga cya Bisoke gifite ikiyaga ku gasongero ni kimwe mu bisurwa na ba mukerarugendo benshi kubera ubwiza cyihariye.
Ikiyaga cyo ku gasongero k’iki Kirunga cya Bisoke (Crater Lake) kiri ku butumburuke bwa metero 3711 ufatiye ku gipimo cy’inyanja (Sea Level), ni hamwe mu hantu nyaburanga u Rwanda rufite hibazwaho cyane ndetse bigatuma hakurura ba mukerarugendo.
Ikirere cyo kuri iki kirunga gihinduka buri minota mike, rimwe usanga hari ibihu, ubundi ukabona harakeye, undi mwanya imvura nayo ikagwa gutyo gutyo.
Icy’ingenzi gikurura ba mukerarugendo kuri Bisoke ni uburyo ari ikirunga gito, ushobora kuzamuka ugahura n’ingagi by’umwihariko kikaba gifite ikiyaga ku gasongero. Nyamara, icyo kiyaga uretse kucyicara imbere ukishimira kukireba, ntabwo byemewe kugikandagiramo.
Ikiyaga kiri kuri Bisoke si kinini kuko kibarirwa umurambararo wa metero 400 n’ubujyakuzimu bwa metero ijana. Bisoke yo ubwayo ifite ubutumburuke bwa metero 3711. Ni ikirunga cyazimye kuko giheruka kuruka muri Kanama 1957.
Nagize amahirwe akomeye yo gutumirwa mu minsi ishize, nk’umufotozi wabigize umwuga niyemeza kubasangiza urugendo rwanjye rudasanzwe nagiriye ku gasongero ka Bisoke, kimwe mu birunga biri mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda kikanakora kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni kimwe mu bikorwa udashobora kwibagirwa mu buzima. Hari ubwiza bwihariye ubona kuri iki kirunga gusa igikomeye ni uguterera ukagera kuri ako gasongero kuko bisaba byibuze guterera amasaha atandatu harimo abiri yo kujya aho urugendo rutangirira.
Nubwo bimeze gutyo ariko abazobereye mu guterera imisozi bashobora kurangiza uru rugendo mu masaha atatu gusa. Ku munsi wo kuzamuka abateguwe basabwa kujya ku cyicaro cya pariki mu Kinigi mu gitondo saa moya bagahabwa amabwiriza n’uwo bajyana.
Urugendo rwacu twarutangiye saa mbiri, umugide atwerekera aho dutangirira no gukomera ku mizigo yacu hanyuma duhabwa imyambaro yabugenewe mu guterera cyane.
Nifuje kubasangiza urugendo rwanjye mu mwihariko w’amafoto nahafatiye
Amafoto: Luqman Mahoro
)
Ibitekerezo
Nsenga Elysee
Ku wa 13-02-2019Yoo!!! man wadukoreye inkuru nziza gusa waraturezimye. mu gutangira byagenze neza ariko mu kurangiza waturyamishije kandi aribwo twari dukeneye details nyinshi. anyway warakoze.
DJ
Ku wa 11-02-2019hahha Mahoro aradutuburiye ndaq!!! Sabin azigireyo.
kabera
Ku wa 30-12-2018Mahoro luquman rwose uratubeshye cyane ntabunyamwuga buri muri ururugendo bitavuzeko utari umunyamwuga oya oya rwose!!!
nonese twatangiye neze utwereka amafoto yintangiro byari byiza ariko wageze kukirungo
uti aha bahita kugatebe
mukanya ifoto imwe uti twageze kuri bisoke!!!! mbega weeeeeee!!! nonese umu utweretse amafoto mugenda ibyo mwahabonye ibyo mwahuye nabyo muzamuka ikirunga ingorane zibamo mukuzamuka ikirunga
ibyiza mwabonye ingagi mwahasanze cg mwahuye nazo munzira
oya no Mahoro uratubeshye iyinkuru ntabunyamwuga burimo
ubutaha ntugapfunyikire abantu amazi.
Nkurunziza Jean Bosco
Ku wa 28-12-2018Nibyiz