Umujyi wa London waje ku isonga mu duce dukurura abakerarugendo ku Isi hose ku rutonde rushya rugaragaza ahantu harangamiwe cyane mu 2019.
London yashyizwe imbere nk’umujyi uri imbere mu hifuzwa n’abantu bashaka kuruhuka no gutembera ndetse wagenewe igihembo gitangwa n’ikigo TripAdvisor ‘Travellers’ Choice award’ 2019.
Ku rutonde rwakozwe na TripAdvisor isanzwe izobereye mu gufasha ba mukerarugendo gupanga ingendo zabo no kubona amahoteli mu nguni zose z’Isi, bigaragara ko London yifuzwa ku kigero cyo hejuru kurusha ahandi hose ku Isi.
Iki kigo cy’Abanyamerika cyavuze ko mu gutondeka iyi mijyi cyagendeye ku buryo abakerarugendo bagiye bashakisha imijyi yo kuruhukiramo ndetse kireba n’uko amahoteli, za restaurants n’ibice nyaburanga bya buri gihugu bishakishwa biciye ku rubuga rwacyo.
Umujyi wa Paris waje ku mwanya wa kabiri mu mwaka wa 2019 mu gihe Rome iri ku mwanya wa gatatu naho Crete ikaza ku mwanya wa kane.
New York, Umujyi wari uzwiho gukundwa na ba mukerarugendo mu gihe kirekire gishize ubu uri ku mwanya wa 13 inyuma ya Prague na Siem Reap.
London yaje ku mwanya wa mbere mu gihe mu 2018 yari ku mwanya wa kabiri. Icyo gihe TripAdvisor yatangaje ko mu byatumye izamuka harimo ubukwe bwa Harry na Meghan barushinze muri Gicurasi 2018.
Hayley Coleman, Umuvugizi wa TripAdvisor ati “Uburyo ubukwe bwa Harry na Meghan bwakuruye benshi ku Isi bifitemo uruhare kuko ni ubwa mbere kuva mu 2016 London iza ku mwanya wa mbere ku Isi.”
Coleman yashimangiye ko London ishobora kuzageza mu 2020 ikiri ku mwanya wa mbere mu mijyi ikurura ba mukerarugendo kuko ibwami bitegura kwakira umwana wa Harry na Meghan.
Mu yindi mijyi iri mu myanya icumi ya mbere Barcelona (ku mwanya wa karindwi), Istanbul (ya munani), Marrakech (ya cyenda) na Dubai (iri ku mwanya wa cumi).
Ibitekerezo
Mayira
Ku wa 26-03-2019Kigali yo iza ari iya kangahe? Abakerarugendo bazaze tubahe kuri special yo kwa mutwe