RwandAir igiye gutangira gukora ingendo hagati ya Kigali na Kinshasa, izajya ijyayo inshuro eshatu mu cyumweru.
Sosiyete ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir yatangaje ko izatangira ingenzo zigana i Kinshasa muri RDC ku itariki ya 17 Mata 2019. Izajya ijyayo inshuro eshatu mu cyumweru, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.
Izi ngendo zigana kandi i Kinshasa zigiye gutangira nyuma y’iminsi mike Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bisinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere.
RwandAir izajya ikora ingendo hagati ya Kinshasa na Kigali ndetse na sosiyete Congo Airways ibe yemerewe kuzikora mu kirere cy’u Rwanda.
Ubu, RwandAir izajya ikora ingendo mu byerekezo 26 muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati, Iburengerazuba n’Amajyepfo, u Burasirazuba bwo hagati, u Burayi na Aziya.
)
Ibitekerezo