Ubukerarugendo

Indi ndege ya Ethiopian Airlines yari igiye gukora impanuka bica igikuba

Indi ndege ya Ethiopian Airlines yari igiye gukora impanuka bica igikuba

Indege ya kompanyi Ethiopian Airlines yananiwe kugwa neza ku Mpuzamahanga cyitiriwe Murtala Muhammed cya Lagos muri Nigeria abantu bagira ubwoba ko nayo irakora impanuka igahitana benshi nk’iyabaye muri Werurwe 2019.

Ni indege yari ivuye mu Mujyi wa Addis Ababa itwaye abagenzi 393 barimo n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, yerekeje i Lagos ifite urugendo nimero ET 901/29.

Umuyobozi wa Ethiopian Airlines muri Nigeria, Firihiewot Mekonnen yasohoye itangazo rivuga ko yananiwe kugwa kubera ikirere cyari kimeze nabi.

Yavuze ko byatumye ireka kugwa, ahubwo izenguruka hejuru y’ikibuga, abaderevu bayo bari kuvugana neza n’abari kukigenzura, noneho ishobora kugwa neza.

Mekonnen yagize ati “Ku nshuro ya kabiri yaguye neza bisanzwe. Ubusanzwe mu mabwiriza agenga umutekano, abaderevu bategekwa kuzenguruka ikibuga mu gihe byagenzwe gutyo, ariko ibinyamakuru bimwe byabitangaje nabi, bica igikuba.”

Umuyobozi mukuru akaba ashinzwe no gutangaza amakuru mu Rwego rushinzwe Ubwikorezi bw’Ibintu n’Abantu mu Ndege rwa Nigeria, Sam Adurogboye, yemeje ko icyo kibazo cyabayeho ariko hakaba amahirwe ko iyo ndege itigeze irenga inzira yagenewe mu gihe iri kugwa.

Ati “Ethiopian Airlines yashatse kugwa muri Lagos mu gihe imvura yari iri kugwa ntibyatuma abayitwaye bareba neza, byatumye isubira inyuma iba izereraho mu gihe gito. Nyuma yaje igwa neza.”

Ku wa 10 Werurwe 2019, indege ya Ethiopian Airlines yo mu bwoko bwa 737 MAX yaguye hafi y’Umujyi wa Bishoftu imaze iminota itandatu ihagurutse yica abantu 157 yari itwaye.

Iyo mpanuka yakuye benshi umutima, ku buryo n’ikigo gikora indege cya Boeing kigihangana mu nkiko na bamwe mu miryango y’abayiguyemo.

Impanuka y’indege yahitanye benshi mu mateka y’Isi ni iyo mu 1977 ubwo indege za KLM na Pan Am zagonganiye mu kirwa cya Espagne cya Tenerife abantu 583 bakahasiga ubuzima.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top