Ubukerarugendo

Ingagi zo mu misozi zakuwe mu nyamaswa ziri mu byago biikomeye byo gukendera

Ingagi zo mu misozi zakuwe mu nyamaswa ziri mu byago biikomeye byo gukendera

Nyuma y’igihe kirekire cy’imbaraga n’ingamba zishyirwa mu bikorwa byo kubungabunga ingagi, ahabibwe hatangiye kwera imbuto Isi ishima.

Nk’uko byagaragajwe n’icyegeranyo cyakozwe Ihuriro Mpuzamahanga ryo kubungabunga ibidukikije (IUCN), ingagi zo mu misozi zavanwe mu cyiciro zari zimaze igihe zarashyizwemo cy’inyamaswa ziri mu byago bikomeye byo gukendera ku Isi.

Iri huriro ryasobanuye ko nubwo umubare w’ingagi urushaho kuzamuka, hakiri impungege n’ibindi bigomba kwitabwaho ari nayo mpamvu zakuwe mu cyiciro cya ‘critically endangered’ ariko zigashyirwa mu cyiciro cya ‘endangered’.

Itangazo ryasohowe na IUCN kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Ugushyingo 2018, rigira riti “Umubare w’ingagi zo mu misozi wo mu 2008 wabarirwaga muri 680, ubu mu 2018 uko ubarwa biragaragaza ukwiyongera zikagera ku zirenga 1000, ni wo uhanitse waba warabazwe kuri ibi binyabuzima.”

Rikomeza rivuga ko iyo mibare yashyizwe hamwe binyuze mu bufatanye n’inzira z’igenzura ryimbitse mu buryo butandukanye.

Hagaragajwe ko bimwe mu byatumye habaho iri zamuka rikomeye ry’umubare w’ingagi, harimo ibikorwa by’amarondo yo kurwanya ba rushimusi, ubutabazi zikorerwa na ba veterineri bahoraho n’ibindi bitandukanye.

Ingagi zo mu birunga ziganje muri kilometero kare 792 ahahuza imipaka y’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Ni mu bice bizengurutswe cyane n’ahari ibikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ubwiyongere bw’abahatura.

Ibibangamira ibi binyabuzima bikigaragara hamwe na hamwe birimo ba rushimusi, ibibazo bikunze kuvuka mu bantu nk’intambara n’indwara zituruka ku bantu kuva ku z’ubuhumekero kugeza kuri Ebola.

Ubwiyongere bw’ingagi zo mu misozi mu gice u Rwanda ruherereyemo bushingiye ku mbaraga zashyizwe mu kubungabunga ingagi haba ku ruhande rw’u Rwanda (binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye na Dian Fossey Gorilla Fund.

Ingagi zo mu misozi zakuwe mu cyiciro cy’inyamaswa zigeramiwe bikomeye ku Isi / Photo: Luqman Mahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top