Inkura eshanu z’umukara ziragera mu Rwanda uyu munsi zivuye i Burayi
Inkura eshanu z’umukara ziragera mu Rwanda uyu munsi ziturutse mu burasirazuba bw’Uburayi, zije zikurikira izindi zaherukaga kugezwa mu Rwanda mu mwaka wa 2017 zikuwe kuri uyu mugabane muri Repubulika ya Ceki (Czech).
Indege ya Boeing 747-400F y’Ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere cya ‘Air Atlanta’ ifite izina rya ‘Magma’ ni yo izanye izi nkura eshanu zitegerejwe kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Mbere saa munani n’iminota 45 (2:45 pm).
Izi nkura zikigezwa ku kibuga cy’indege cya Kigali zirahita zifatwa zijyanwe muri Pariki y’Akagera hamwe n’itsinda ry’inzobere mu kwita ku nkura riri kumwe na zo. Muri izi nkura harimo iz’ingore eshatu n’ingabo ebyiri ziri hagati y’imyaka ibiri n’imyaka icyenda y’amavuko zikaba zakuwe mu byanya by’inyamaswa bitandukanye by’i Burayi (European Zoos).
Izi nkura zahawe amazina atandukanye kuko nk’iyitwa Jasiri, Jasmina na Manny zije zikuwe muri pariki yitwa ‘Safari Park Dvur Kralove’ yo muri Repubulika ya Ceki (Czech), iyitwa Olmoti yo yakuwe muri ‘Flamingo Land’ yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abongereza (UK) naho iyitwa Mandela yo ikurwa muri Pariki yitwa ‘Ree Park Safari’ yo mu gihugu cya Danimariki (Denmark).
Aya makuru y’inkura ziri bugere mu Rwanda uyu munsi yatangajwe ku mugaragaro n’abayobozi batandukanye harimo umuyobozi w’Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda (RDB) ndetse n’umuyobozi wa Pariki nyafurika (African Parks) zishinzwe kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Nk’uko bitangazwa na Pariki ya ‘Safari Park Druv Kralove’, indenge itwaye izi nkura yahagurutse muri Repubulika ya Ceki (Czech) ku wa Gatandatu ushize saa moya n’iminota 45 za mugitondo (7:45 am), bikaba biteganyijwe ko zigezwa muri Pariki y’Akagera n’amakamyo atatu atandukanye azikuye ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Muri rusange, urugendo rw’izi nkura rwo kuva muri Repubulika ya Ceki (Czech) ugera muri Pariki y’Akagera ruratwara amasaha 30, rukaba ari na rwo rugendo rurerure rwa mbere inkura ziba zikoze ziva ku mugabane w’Uburayi zigera muri Afurika.
Izanwa ry’izi nkura kandi ni igisubizo cy’imikoranire myiza hagati y’ikigo cy’i Burayi gishinzwe kwita ku byanya by’inyamaswa ziba ku gasozi no mu mazi (European Association of Zoos and Aquaria (EAZA), guverinoma y’u Rwanda ndetse n’ibigo byigenga bishinzwe kubungabunga pariki nyafurika (conservation of NGO African Parks).
Umwaka ushize ni bwo EAZA yatangaje ko atari ubwa mbere yoherereje u Rwanda inkura zitandukanye.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda (RDB) yabwiye ikinyamakuru The New Times ko izi nkura zizazanira u Rwanda inyungu nyinshi.
Yagize ati: “Nubwo twari dufite inkura ziherutse kuvanwa muri Afurika y’Epfo, hagomba kuza n’izindi nyinshi ziturutse ahandi hatandukanye ku isi kugira ngo abantu bakomeze kwishimira iterambere ry’igihugu”.
Yakomeje avuga ko uko umubare w’inkura ugenda wiyongera ari na ko zirushaho gukomera no kuramba.
Uyu munsi kandi hategerejwe ihererekanywa ry’inyandiko zemeza ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibyanya by’inyamaswa ku mugabane w’u Burayi n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera.
Zipakirwa
Izi nkura zitegerejwe mu Rwanda saa 14:45’
Uku niko zurijwe indege
)
Ibitekerezo