Irushanwa ry’abagore ’b’ikibuno cyiza’ ryateje impagarara muri Uganda
Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Uganda ikomeje kwiganza mu itangazamakuru, nyuma yo kwifashisha Zari na Nyampinga w’icyo gihugu mu kwamamaza, ubu noneho yongeye ku rutonde rw’ibyiza nyaburanga abagore bafite ibibuno binini n’’abateye neza’.
Mu guhishura ibi ku munsi w’ejo hashize, Minisitiri w’Ibidukikije wa Uganda, Godfrey Kiwanda, yavuze ko hashyizweho irushanwa ry’ubwiza rizajya ryitabirwa n’abakobwa bafite ’amataye’ meza kurusha abandi hanyuma abazahiga abandi bakazatoranywa muri Kamena.
Yagize ati "Dufite abagore beza karemano twahawe banogeye kurebwa. Kuki tutakoresha aba bantu mu ngamba zo kumenyekanisha uruganda rw’Ubukerarugendo bwacu?"
Ibi yabivuze atunze urutoki umwe mu rugero rw’abagore bashaka kwinjiza mu byiza nyaburanga bizajya byerekwa ba mukerarugendo ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.
Abagore bari batoranyijwe muri iyo nama, bakomezaga kugendagenda mu iruhande rwa ’piscine’ ya Mestil Hotel bafata amafoto atandukanye n’abateguye iki gikorwa barimo na Minisitiri Kiwanda.
Ann Mungoma uyoboye itegurwa rya Miss Curvy muri Uganda yavuze ko abakobwa bazemererwa kwitabira iryo rushanwa rizatoranya abitwa ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo ari abatari munsi y’imyaka 18 ndetse ntibabe barengeje imyaka 35.
Minisitiri w’Ubukerarugendo wa Uganda yabajijwe niba aya marushanwa n’ibi bikorwa bitabangamiye umuco w’abenegihugu, yasubije ko kuva kera bahoze bashima abagore b’urubavu ruto nk’aberekana ikimero ariko ubu noneho bakaba bagamije gushima n’ubwiza bwo mu bundi buryo.
Impagarara zavutse kubera irushanwa ry’abagore ’b’ikibuno cyiza’
Abantu batandukanye muri Uganda banenze ibikorwa bya Minisiteri y’Ubukerarugendo ishaka gushyira abagore muri bimwe mu bikurura ba mukerarugendo.
Umwe mu bari kurwanya uyu mwanzuro bivuye inyuma yitwa Primrose Murungi. Yagize ati "Njye ubwanjye ndiyumva nk’uwabangamiwe. Ibi ni ugutesha agaciro abagore. Mu gihugu abagore bakorakorwa n’abagabo ku ngufu iyo bagenda mu mihanda, ubu noneho byemejwe no kubagira ibikurura ba mukerarugendo? Ntabwo bikwiye."
Yasabye ko iri rushanwa rihagarikwa ndetse Minisitiri Kiwanda agasaba imbabazi abaturage ba Uganda ku bwo gutekereza no gushyira mu bikorwa uyu mushinga ’ugayitse’.
Yakomeje asaba abandi bantu guhangana n’itegurwa ry’iri rushanwa basinya inyandiko isaba ko iri rushanwa rihagarikwa kuko ari iryo gutesha agaciro abagore ndetse n’ibikorwa byo kubifashisha nk’ibyiza nyaburanga bigakurwaho.
Umukinnyi wa filime witwa Leilah Nakabira yagize ati "Ntabwo ari umuhamagaro mwiza ariko nanone iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga, abantu bashyiraho amafoto nibo babona ababakurikira benshi n’abakunda ibyo bashyiraho hanyuma abo babakurikira bakaba baza muri Uganda. Ubwo rero abagore b’amataye bashobora gushyira amafoto yabo kuri izo mbuga nkoranyambaga bakabona ababakurikira benshi. Gusa rwose hakabayeho ibindi bintu bakarebye."
Undi witwa Bernic yagize ati "Ntabwo ari ibintu byiza na gato. Uko ni ukugira abagore nk’ibikoresho, nk’uko abantu bashungera ibintu niko bagiye kujya bareba abagore."
Kuva mu mwaka ushize Minisiteri y’Ubukerarugendo ya Uganda imaze igihe ivugisha benshi biturutse ku byemezo ifata bitavugwaho rumwe, umwanzuro wabanje kuvugisha benshi ni uwo kwifashisha Zari mu kumenyekanisha ibyiza nyaburanga.
Icyo gihe benshi bamunenze kwiyerekana kurusha uko yerekana aho yabaga yatemberereye! Hakurikiyeho guha akazi Nyampinga wa Uganda nubwo we ataratangira kwigaragaza cyane muri ibyo bikorwa.
Ibitekerezo
Emmanuel
Ku wa 30-09-2022Ndifuza umukobwa muremure winzobe ufite taye
Ruhimbana Ignace
Ku wa 30-01-2022jyewe mbona ntampamvu yo kuba barwanya ubukerarugendo bwa Uganda kubera ko yafashe gahunda yo kwerekana abagore cg abakobwa bafite ibibuno bikini!! Niba berekana abarambye ku isi,cg bakerekana ababyibushye kurusha abandi kuki batakwerekana abafite ibyo bibuno biteye nkamuhabura cg kalisimbi?!yewe nakumiro!Imana irarema
Ruhimbana Ignace
Ku wa 30-01-2022jyewe mbona ntampamvu yo kuba barwanya ubukerarugendo bwa Uganda kubera ko yafashe gahunda yo kwerekana abagore cg abakobwa bafite ibibuno bikini!! Niba berekana abarambye ku isi,cg bakerekana ababyibushye kurusha abandi kuki batakwerekana abafite ibyo bibuno biteye nkamuhabura cg kalisimbi?!yewe nakumiro!Imana irarema
Claude Nshimiyimana
Ku wa 6-02-2019Nanjye nkunda ikibuno kinini hamwe na tayi.