Kanye West na Kim Kardashian bagiye guhabwa akazi muri Uganda
Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bagiye gusubira muri Uganda gushyira akadomo ku masezerano y’ubufatanye bazagirana n’ubutegetsi bw’iki gihugu mu kuzamura ubukerarugendo.
Uyu muraperi amaze igihe gito avuye muri Uganda aho yari yaherekejwe n’umugore we mu rugendo rw’akazi bahagiriye bakahava banabonanye na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.
Ikinyamakuru Chimp Reports cyatangaje ko aba Banyamerika bombi bategerejwe muri Uganda muri Gashyantare 2019 aho bazava bashyize umukono ku masezerano bazagirana n’iki gihugu mu kwamamaza ubukerarugendo bwacyo.
Ibi, byashimangiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubukerarugendo, Godfrey Kiwanda Suubi. Yavuze ko Kanye West na Kim Kardashian bazagirwa intumwa zamamaza iki gice ku rwego rw’Isi mu kurushaho gukurura abakerarugendo.
Yagize ati “Ubu turi gushakisha aba Ambasaderi. Umuvandimwe wacu Kanye West na Kim Kardashian bazagaruka hano muri Gashyantare.”
Minisitiri Godfrey Kiwanda Suubi yavuze ko Uganda ifite intego yo kwakira abakerarugendo batari munsi ya miliyoni enye bitarenze umwaka wa 2020. Imikoranire na Kanye West bizeye ko izabafasha kuzamura uru rwego.
Kanye West yavuye muri Uganda yijeje Perezida Museveni ko agomba gushyiraho ishuri ryigisha ibijyanye n’ubukerarugendo, kuko yizeye ko bizafasha akarere kose iki gihugu giherereyemo.
)
Ibitekerezo