Kizito Mihigo yataramiye abantu ibihumbi bakoraniye iwabo (Amafoto)
Kizito Mihigo yakoreye igitaramo i Kibeho aho akomoka, hakoraniye abakirisitu ibihumbi n’ibihumbi baturutse imihanda yose bizihiza amabonekerwa ya Bikira Mariya yahabereye mu 1981.
Ni igitaramo cya kabiri gikomeye Kizito Mihigo akoze nyuma y’igihe gishize avuye muri Gereza. Yaherukaga kuririmbira muri Paruwasi ya Mutagatifu Andereya i Nyamirambo ku wa 18 Ugushyingo 2018.
Ni ubwa mbere aririmbye ku ivuko nyuma y’imyaka itanu ishize.
Kizito yavuze ko byari umunezero mwinshi gutaramana n’abantu babarirwa mu bihumbi bakoraniye i Kibeho aho akomoka kugira ngo bizihize imyaka 37 ishize Bikira Mariya ahabonekeye.
Yanditse kuri Twitter ati “Uyu mugoroba wari agahebuzo hamwe n’abakirisitu baturutse ku Isi hose bateraniye i Kibeho bizihiza imyaka 37 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya. Aya mabonekerwa yabaye mu 1981 no mu 1989.”
I Kibeho, mu kwizihiza aya mabonekerwa biba ari ibirori by’akataraboneka by’umwihariko ku musozi wa Nyarushishi ahabereye amabonekerwa ya Bikira Mariya ku bakobwa batatu: Anathalie Mukamazimpaka, Alphonsine Mumureke na Marie Claire Mukangango.
Ayo mabonekerwa afatwa nk’aya mbere akomeye yabaye muri Afurika akaba yarabaye mu 1981, kandi yagize ingaruka nziza ku Bakirisitu ba Kiliziya Gatolika, ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Kuba Bikira Mariya yarabonekeye i Kibeho, byatumye Nyaruguru haba ahantu hakomeye, ndetse haramenyekana ku Isi hose, kugeza ubu hasurwa na ba mukerarugendo batabarika ndetse niho hubatswe ishusho ya Yezu ya mbere nini ku Isi, ifite uburebure bwa metero 6 n’ibiro 950.
Ibitekerezo