Ubukerarugendo

Lousi Van Gaal watoje Manchester United na Tony Adams bategerejwe i Kigali

Lousi Van Gaal watoje Manchester United na Tony Adams bategerejwe i Kigali

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Mancehster United, umuholandi Louis Van Gaal ndetse na Tony Adams wabaye kapiteni wa Arsenal bategerejwe mu Rwanda mu muhango wo kwita izina abana b’ingangi.

Tariki ya 6 Nzeri muri Pariki y’Iburunga mu karere ka Musanze, hateganyijwe umuhango wo kuzita amazina abana b’ingangi, uyu muhango uzitabirwa n’ibihangange ku Isi birimo umuhanzi w’umunyamerika Ne Yo, kongeraho n’aba banyabigwi muri ruhago.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ’BRD’ cyakoze uyu munsi tariki ya 20 Kanama 2019, bemeje ko aba bagabo bazaza mu Rwanda kwita izina, ni umuhango uteganyije tariki ya 6 Nzeri 2019.

Louis Van Gaal ni umuholandi w’imyaka 68, yakiniye amakipe atandukanye nka Ajax, Royal Antwerp n’andi menshi, yanabaye umutoza aho yatoje amakipe atandukanye arimo FC Barcelona, ikipe y’igihugu y’Ubuholandi, Bayern Munich, Ajax, na Manchester United batandukanye muri 2016.

Tony Adams ni umwongereza w’imyaka 52, ubuzima bwe muri ruhago yabumaze mu ikipe ya Arsenal aho yazamuwe muri Arsenal nkuru avuye mu bato bayo mu 1983, yayivuyemo muri 2002, mu mikino 504 uyu myugariro yayikiniye, yayitsindiye ibitego 32.

Muri gicurasi 2018 u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Arsenal aho iyi kipe isigaye yamamaza u Rwanda, ibi bikaba ari bimwe mu bifasha u Rwanda gukurura ba mukerarugendo

Louis Van Gaal utegerejwe i Kigali

Tony Adams wabaye kapiteni wa Arsenal igihe kirekire

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top