Miss Abenakyo wakoreye amateka i Sanya agiye gusimbura Zari ku kazi
Umunyamideli Zari Hassan ashobora kwamburwa inshingano yahawe nka Ambasaderi w’Ubukerarugendo muri Uganda, azasimburwa na Miss Quinn Abenakyo uvuye guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi.
Miss Abenakyo aherutse gukora amateka i Sanya aboneka mu bakobwa batanu ba mbere mu irushanwa mpuzamahanga rya Nyampinga w’Isi ryasorejwe i Sanya ku wa 8 Ukuboza 2018.
Uyu mukobwa yishimiwe mu mpande zose za Uganda ndetse ni we wahigitse abakobwa bose ba Afurika anahabwa ikamba rya Nyampinga w’Isi kuri uyu mugabane.
Ikigo cy’Ubukerarugendo muri Uganda cyatangiye kurambagiza Miss Quinn Abenakyo ndetse Umuyobozi Mukuru wacyo Daudi Migereko yavuze ko uyu mukobwa w’imyaka 22 akwiye kuba ishusho irata ubukerarugendo bw’igihugu ku Isi.
Yagize ati “Abenakyo yakoze ibyaduhesheje ishema, yerekanye ibintu bikomeye bityo nk’igihugu dukwiye guhita dukora ibishoboka tugakoresha icyo yakuye mu irushanwa mu kwamamaza Uganda.”
Yongeyeho ati “Isura y’igihugu yagiye yerekanwa mu buryo butandukanye, ubu rero dukeneye kwishyira ku rwego rw’uko aho yageze natwe byadufasha kubona inyungu yisumbuye.”
Icyifuzo cya Migereko cyashimangiwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Rebecca Kadaga.
Yagize ati “Ndashaka gushyigikira Quinn naramuka agarutse. Nanyuzwe cyane n’insanyangamatsiko yafashe, nzamushyigikira akomeze akore ubukangurambaga bwe kuko ni umusemburo w’iterambere kuko gutera inda abangavu birahangayikishije cyane.”
Zari yagizwe Ambasaderi w’Ubukerarugendo bwa Uganda mu Ugushyingo 2018 biciye muri Minisiteri y’Ubukerarugendo, yahise ahabwa akazi gakomeye ko kugeza ibyiza nyaburanga by’iki gihugu ku Isi hose.
Akimara guhabwa aka kazi, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda baramwibasiye kuko ngo yivugaga cyane kurusha uko akora akazi yahawe.
Ibitekerezo