Nikolaj wamamaye muri ‘Game of Thrones’ yaje i Kigali (Amafoto)
Umukinnyi wa filime, Nikolaj Coster-Waldau wamamaye mu y’uruhererekane ‘Game of Thrones’ yakunzwe mu nguni zitandukanye z’Isi yasuye u Rwanda.
Nikolaj w’imyaka 48 yageze mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru ndetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Werurwe 2019 yasuye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB agirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi bacyo.
RDB ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko Nikolaj wamamaye nka Jaime Lannister muri ‘Game of Thrones’ yabonanye na Belise Kaliza ushinzwe ubukerarugendo muri iki kigo n’abafite aho bahuriye na sinema mu Rwanda.
Mu byo baganiriye harimo ‘iterambere ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse n’ahazaza h’u Rwanda nk’igihugu kibereye sinema’.
Umunya-Denmark Nikolaj Coster-Waldau yakinnye muri filime zitandukanye Headhunters (2011), A Thousand Times Good Night (2013). Muri Amerika yatangiye kwigaragaza ahereye mu yitwa Black Hawk Down (2001). Game of Thrones yatumye izina rye ryamamara kurushaho.
Ubu, ni Ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe gutsura amajyambere (UNDP), agaragara cyane mu bikorwa by’uburinganire bw’umugabo n’umugore ndetse n’ihindagurika ry’ikirere.
Ibitekerezo