Umuherwe Jack Ma agiye gufasha u Rwanda kuzamura ubukerarugendo
U Rwanda n’ikigo cya Alibaba gikomeye mu by’ubucuruzi bwo kuri internet ku Isi binjiye mu masezerano azorohereza ibicuruzwa by’abanyarwanda kuzajya bigurishwa kuri urwo rubuga ndetse n’Abashinwa bakoroherezwe kubona ibyiza nyaburanga byarwo no kurusura.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano atatu u Rwanda na Alibaba Group, basinyanye ashyiraho ubufatanye bwo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform) rukazajya rufasha ibigo bito n’ibiciriritse by’imbere mu gihugu gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka hifashishijwe ikoranabuhanga.
Aya masezerano yasinyiwe i Kigali yitezweho kuzamura iterambere ry’u Rwanda mu guhanga udushya, gushyiraho uburyo bwo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ibikorerwa mu Rwanda bikabasha kugera ku Bashinwa mu buryo bworoshye, guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda no kubaka ubushobozi bwarwo mu rugendo rwo kubakira ku ikoranabuhanga mu bucuruzi.
Perezida Kagame yasabye ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda kubyaza umusaruro aya mahirwe n’urubuga bahawe na Alibaba mu kuzamura ubucuruzi bakora.
Yagize ati "Abikorera mu Rwanda bagiye kubasha gucuruza ku isoko ryagutse. Ndashaka guha umukoro ibigo byo mu Rwanda, abakiri bato, abagabo n’abagore, kubyaza umusaruro iri koranabuhanga mu buryo bwuzuye."
Umukuru w’Igihugu yongeyeho ko iki gikorwa nubwo iki gikorwa gitangiriye mu Rwanda ari impinduramatwara mu bucuruzi zizagera no ku rwego rw’Umugabane wa Afurika wose muri rusange bityo isoko rikaba riri kurushaho kugenda ryaguka biha amahirwe abikorera.
Umuherwe Jack Ma washinze ikigo cya Alibaba nyuma y’isinywa ry’aya masezerano yavuze ko ari "umunsi w’amateka" kuko ari igikorwa kizahindura mu buryo bukomeye uko Abanyarwanda bakora ubucuruzi, bitangiriye ku buryo bacuruzamo ibihingwa ngandurabukungu nk’Ikawa cyangwa ibikorwa by’ubukorikori no kumenyekanisha serivisi z’ubukerarugendo ku Isi, by’umwihariko no mu Bushinwa.
Yaguze ati "Turi gushyiraho ibishya bizagenga ahazaza, turi kunoza uko ubucuruzi ku Isi bukorwa." Yongeyeho ati "Nitwe tugomba gushyira ibintu mu ngiro, ikizagaragaza niba aya masezerano ari meza ni ibizayavamo."
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko uru rubuga ari ingirakamaro kuko rutumye abacuruzi b’abanyarwanda bibona mu bucuruzi bw’u Bushinwa n’Isi muri rusange.
Ati “Uru rubuga rugamije kugabanya inzitizi mu bucuruzi, kongera urwego rwo kugera ku masoko no korohereza ibigo by’abanyarwanda n’iby’abanyafurika kwagura ubucuruzi bwabyo ku rwego rw’Isi.”
Yavuze ko ari amahirwe akomeye ku ikawa y’u Rwanda kuko abayinywa mu Bushinwa biyongeraho 15% ku mwaka.
Jack Ma yavuze ko gukorana n’u Rwanda bidashingiye ku bwiza bw’ikawa y’u Rwanda iza ku isonga ku Isi gusa ahubwo ari imikorere myiza ya Guverinoma, ati "Uburyo bagenzi banjye bakiriwe kuva ku kibuga cy’indege twaravuze tuti ’dukwiye kuzana Guverinoma y’u Bushinwa n’iz’ahandi hano kwiga.’’’
Abashinwa b’abakerarugendo bakoresheje miliyari 300 z’amadolari mu bukerarugendo mu 2017, ni bo bakoresheje menshi ku Isi. Abaje mu Rwanda bagera ku 5000.
Amafoto: Village Urugwiro
)
Ibitekerezo