Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwashyize umukono ku masezerano azatuma Inkura eshanu zabaga ku Mugabane w’i Burayi zoherezwa mu Rwanda.
African Parks igenzura Pariki y’Akagera binyuze muri AMC, ubufatanye bwayo na RDB, yavuze ko izi nkura ziri mu cyiciro cy’inyamaswa ziri mu byago bikomeye byo gukendera ku Isi zari zisanzwe ziba mu cyanyampimbano cyitwa Dvur Kralove cyo muri Repubulika ya Tchèque.
Mu masezerano yashyizweho umukono na RDB, Ihuriro ry’Ibyanyampimbano (EAZ) by’i Burayi na Aquaria, ku wa 20 Ugushyingo 2018, mu kurushaho kurengera ibi binyabuzima yemeje ko izo nkura zizashyirwa muri Pariki y’Igihugu Akagera mu mwaka utaha wa 2019.
Inkura zizazanwa mu Rwanda zivanywe ku Mugabane w’i Burayi zirimo iz’ingore eshatu n’ingabo ebyiri, zose zirimo izifite kuva ku myaka ibiri kugeza ku cyenda zivutse.
Mbere yo gushyirwa muri Pariki y’Akagera zizabanzwa gutozwa byihariye ku bijyanye n’ubuzima butandukanye n’ubwo zarimo i Burayi hanyuma zizanwe hagati mu 2019, ziyongera ku zindi zavanywe muri Afurika y’Epfo.
Kugeza ubu ku Isi hose habarurwa inkura z’umukara 900 gusa, 99 muri zo ziba mu bigo 22 byororerwamo inyamaswa bibarizwa ku mugabane w’u Burayi.
Pariki y’Akagera igiye kongerwamo inkura yanatangiye ibikorwa byo kongera ibiti biyirimo mu kubyaza umusaruro igihe cy’imvura. Iyi pariki yabonye ba mukerarugendo 50% b’Abanyarwanda mu bihumbi 36 bayisuye mu mwaka ushize.
aimable@isimbi.rw
)
Ibitekerezo