Ubushakashatsi bwagaragaje imibare mishya y’ingagi ziri mu birunga
Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara bwerekanye ko imibare y’ingagi ziri mu birunga kugeza muri Kamena 2016 zari 604 zivuye kuri 480 zabaruwe mu 2010.
Umuryango Dian Fossey Gorilla Fund wagize uruhare muri ubu bushakashatsi watangaje ko ikinyuranyo kiri hagati y’igihe ubushakashatsi bwarangiriye n’igihe bwatangarijwe kuri uyu wa Kane, cyatewe n’ibizamini bya gihanga (genetic analysis) byari bikenewe kugira ngo hazaboneke imibare yizewe bihagije.
Imibare y’ubushakashatsi yashyizwe ahagaragara ntirimo iziri mu ishyamba rya Bwindi muri Uganda kuko ho ubushakashatsi bugikorwa. Ibarura ryaho mu 2011 ryari ryerekanye ko harimo ingagi zigera kuri 400. Bivuze ko ubu ingagi zibarurwa muri iki gice zirenga 1000.
Ubu bwiyongere ngo bushingiye ku mbaraga zashyizwe mu kubungabunga ingagi haba ku ruhande rw’u Rwanda (binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye na Dian Fossey Gorilla Fund.
Umuyobozi wa Fossey Fund, Dr. Tara Stoinski, yavuze ko ibyo bihugu, imiryango n’abaturage bashyira imbaraga mu kurengera izi nyamaswa hamwe bafite byinshi bakwiye kwishimira, gusa ngo bitewe n’umubare muto wazo kandi ibyago byo gupfa bikaba biri hejuru, bivuze ko imbaraga zikenewe mu kuzibungabunga zirushaho kuba nyinshi.
Umuyobozi muri Dian Fossey Gorillas Fund ushinzwe ikigo Karisoke Research Center, Ndagijimana Felix, yavuze ko bashimishijwe n’uruhare bagize muri iri barura rya cyenda ry’ingagi ziri mu birunga guhera mu 1970.
Muri icyo gihe habayeho imyaka igera ku icumi y’igabanyuka ryazo, ku buryo mu 1981 habarurwaga ingagi zigera kuri 242. Gusa nyuma yaho byagaragaye ko zigenda ziyongera kugeza kuri 604 zatangajwe uyu munsi.
Ndagijimana yakomeje agira ati “Uku gukomeza kuzibarura ni ngombwa mu kugaragaza uko imibare yazo ihagaze, kwemeza ko uburyo buri gukoreshwa mu kuzibungabunga butanga umusaruro no guha abafatanyabikorwa iby’ibanze mu kunoza igenamigambi ryo kuzibungabunga.”
Nubwo umubare w’ingagi ukomeza kuzamuka, ubutaka zituyeho bwo ntibwiyongera cyane kuko bungana na kilometero kare 451, byumvikanisha ko hakenewe ubushakashatsi bwerekana ingaruka ubwiyongere bw’abaturage bushobora kuzagira ku bwiyongere bw’izi nyamaswa.
Munyembabazi Emmanuel wakoze muri ubu bushakashatsi yagarutse ku buryo kari akazi gakomeye.
Yagize ati “Byari ukugenda mu ishyamba amasaha 12 ku munsi, gusimbuka imikoke minini no kuzamuka imisozi. Ariko kubera akamaro ko kurengera ingagi, byafashije abantu kongera ubumenyi nko mu gufata ibipimo, gukoresha GPS no kwigira ku bahanga bo mu bihugu bitatu bitandukanye.”
Fossey Fund ivuga ko hari ingagi yari yarakurikiranye kuva zikivuka ariko nyuma zigenda zimukira mu yindi miryango hanze ya Karisoke. Muri iri barura ngo hari ingagi 13 zabonywe zirimo izavuye mu miryango yazo mu myaka 12 ishize, harimo izabyawe n’ingagi zifite amateka yihariye ‘Titus na Cantsbee’.
Ndagijimana yakomeje agira ati “Twashimishijwe no kumenya irengero ry’izo ngagi twari tuzi cyane no kubona ko zikiriho.”
Nubwo ingagi zo mu misozi ziri kwiyongera, ngo hari ingagi zo mu bwoko bwa ‘Grauer’ ziba mu butumburuke bugufi muri Congo ziri gukendera, kuko izigera kuri 77 % zatikiye mu myaka 20 ishize, ku buryo ari zimwe mu nyamaswa 25 zigeramiwe kurusha izindi ku Isi.
)
Ibitekerezo