Umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo wageze kuri miliyoni $438 mu 2017
Umusaruro u Rwanda rukura mu bikorwa by’ubukerarugendo wageze kuri miliyoni 438 z’amadolari mu 2017, ukaba wiyongereyeho miliyoni 34 z’amadolari ugereranyije n’uwa 2016.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), igaragaza ko abantu 94 000 basuye pariki z’igihugu, bakinjiza miliyoni 18.7 z’amadolari mu musaruro wose w’ubukerarugendo.
Pariki y’Ibirunga yihariye ibirenga 90% by’umusaruro wose winjijwe na pariki yasuwe n’abantu 36 000. Pariki y’Akagera yinjije miliyoni imwe y’amadolari isurwa n’abantu 44 000, naho iya Nyungwe yinjiza ibihumbi 500 by’amadolari, isurwa n’abantu 14 000.
Mu 2017 inyungu u Rwanda rwakuye mu kugurisha amatike yo kujya gusura ingagi ziyongereyeho 14.1%, mu gihe ayagurishijwe yiyongereyeho 3.5%.
U Rwanda rwashyize imbere gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga, ibiganiro n’ibikorwa binini ibizwi nka MICE mu Cyongereza.
Mu myaka 10 ishize inyungu u Rwanda rukura muri iyi gahunda yiyongereyeho 180%, mu gihe umubare w’abasuye u Rwanda wiyongereye ukava ku 15 000 ukagera kuri 28 300 muri iki gihe.
Kubera iyi gahunda, umubare w’ibyumba bya hoteli byariyongereye biva ku 4700 mu 2010 bigera ku 10 000 mu 2016, ari nako amazina akomeye muri uru rwego yiyongera.
Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA), riherutse gushyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika, nka hamwe mu hantu hakunzwe n’abategura inama mpuzamahanga mu 2016.
Aha naho hagaragara impinduka zikomeye kubera MICE kuko mu 2013 rwari ku mwanya wa 21, mu 2014 ruba urwa 13, n’urwa karindwi mu 2015.
U Rwanda rwakira ba mukerarugendo baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bangana na 25%, u Burayi ni 22%, naho ahandi hasigaye muri Afurika bakangana na 21%.
Ukwiyongera k’umusaruro w’ubukerarugendo gufite imvano kuko muri Pariki y’Igihugu y’Akagera hagejejwemo ubwoko butanu bw’inyamaswa zikomeye zirimo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe. Izi zikurura ba mukerarugendo benshi.
Mu gihe bigaragara ko imibare y’abanyamahanga ikiri hejuru mu gusura ibice nyaburanga u Rwanda rufite, RDB yatangije igikorwa yise ‘Tembera u Rwanda’, kigamije gushishikariza Abanyarwanda gukunda no gusura ibyiza by’iwabo, mbere y’uko ab’ahandi babimenya.
Kuba u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu kwakira inama mpuzamahanga ndetse n’inyungu rukura mu bukerarugendo zikiyongera, binaterwa n’uko abanyamahanga basigaye bahabwa visa bageze mu Rwanda.
Kuba indege ya RwandAir isigaye yerekeza ahantu henshi ku Isi ikorohereza benshi kuza mu Rwanda, nabyo ni isoko y’iterambere ry’ubukerarugendo.
)
Ibitekerezo