Ubukerarugendo

Wode Maya wamamaye kuri YouTube yashimagije u Rwanda bihambaye

Wode Maya wamamaye kuri YouTube yashimagije u Rwanda bihambaye

Wode Maya, umusore uri mu bakurikiwe cyane kuri YouTube muri iki gihe yashimye ku rwego rwo hejuru igihugu cy’u Rwanda, yemeje ko bidatinze kizahinduka nka Singapore.

Wode Maya, ni Umunya-Ghana uba mu Bushinwa ari naho yasoreje amasomo ya Kaminuza akiyegurira umwuga ko gukoresha YouTube yerekana by’umwihari ishusho ya Afurika amahanga atavuga.

Muri iyi minsi yagiye muri Singapore gukora inkuru ari nako kazi asanzwe akora bihoraho. Yahuriyeyo n’undi mukobwa wo muri Kenya witwa Miss Trudy, bombi bakora akazi ko gusangiza abantu amakuru baciye kuri YouTube ndetse bibaha amafaranga menshi.

Wode Maya amaze kugwiza abantu bakabakaba ibihumbi hafi Magana abiri bamukurikira, mugenzi we Trudy amaze kugeza abasaga ibihumbi 40.

Aba bombi bakoze ikiganiro cyo kugereranya Singapore n’u Rwanda nk’ibihugu bibiri bifite byinshi bihuriyeho haba mu mutekano, gutwara abantu n’ibintu mu buryo buri ku murongo, isuku, iterambere ryihuse, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ibindi.

Maya yatangiye agira ati “Ubu, umuntu ashobora kuvuga ngo ‘uri igicucu kugereranya Singapore n’u Rwanda’. Ntabwo ndi hano kugira ngo ngereranye ibyo bihugu byombi, nasuye u Rwanda, nagiye no muri Singapore, ibyo ngiye kuvuga ni ibyo nabonye mu bihugu byombi. Mpagaze ku byo ngiye kuvuga uyu munsi.”

Yahise abaza Miss Trudy ati “Wagiye mu Rwanda, uri no muri Singapore? Undi ati ‘Yego’.

Miss Trudy yongeyeho ati “Ibi bihugu biri ku murongo mu buryo bujya gusa. Kuko nka hano muri Singapore ntabwo imodoka zipfa guhagarara aho zibonye, ni nako bimeze mu Rwanda.”

Wode Maya yahise yerekana amashusho yafashe mu Mujyi wa Kigali agaragaza uburyo umutekano wo mu muhanda ari munange. Ati “Nanjye nakoze video nsobanura uburyo mu Rwanda imodoka zihagarara mu buryo buri ku murongo, navuzemo uburyo ibinyabiziga byubaha cyane abanyamaguru.”

Aba bombi bahurije ku kuba Kigali ifite imihanda ishushanyije neza kandi ijya gusa n’iyo muri Singapore banavuga uburyo basanze Umujyi wa Kigali utoshye cyane nk’uko bimeze muri Singapore.

Maya arongera ati “U Rwanda ni Singapore ya Afurika. Singapore irasa neza”. Miss Trudy na we ati “Harasa neza nk’u Rwanda”. Wode Maya yahise yerekana amashusho yifashe yicaye mu muferege i Kigali arimo gufata ifunguro.

Trudy yahise avuga ko i Kigali yahasuye atungurwa no kubona abakozi bashinzwe gukura imyanda mu mihanda ku buryo hahora hashashagirana.

Ati “Icyo bihuriyeho ni uko muri Kigali usangamo abantu barimo gukora isuku ahantu hose. Na hano muri Singapore naho uhasanga abantu barimo gukoropa imihanda.”

Yunzemo ati “Singapore haratekanye cyane, usiga ibintu byawe ukabisanga nta wabikozeho.” Maya na we ati “u Rwanda narwo ruratekanye cyane 99,999%. Nituvuga gutekana kwa Afurika, abantu usanga abantu bibwira ko Afurika idatekanye ariko bakirengagiza ko Afurika ari umugabane. Hari igihugu cyitwa u Rwanda, kiratekanye ku kigero cya 99%. Nateretse igikapu cyanjye mu mujyi rwagati ubwo nari nagiyeyo hafi iminota 30 ariko nta muntu n’umwe wigeze agikoraho.”

Miss Trudy aramwunganira ati “Muri hoteli twabagamo, wasangaga abantu bavuga ngo ‘gufunga si ngombwa kuko nta mujura wakwinjira’.”

Maya yavuze ko Kigali ifite iterambere ryihuta cyane ku buryo bidatinze izahinduka nka Singapore

Ubwo aheruka mu Rwanda, Wode Maya yahakoreye inkuru nyinshi zigaragaza ishusho nziza y’igihugu, uburyo cyateye imbere byihuse muri iyi myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Nyuma y’aho yahise ajya muri Uganda ariko mu gutaha yageze ku kibuga cy’indege inzego z’umutekano ziramufunga, yaryojwe ko yinjiranye camera mu kibuga. Yavuye muri Uganda yirukanwe ku butaka bw’iki gihugu, icyo gihe yahise agaruka i Kigali ari naho yasobanuriye ibyamubayeho.

Ubwo Wode Maya aheruka kuza i Kigali yafashe ifunguro rya saa sita yicaye ku muhanda hafi y'umuferege
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mimi
    Ku wa 25-05-2019

    Wode Maya nanjye ndamukirikira kandi nakunze ukuntu yavuze u Rwanda.

  • Oneal peterson
    Ku wa 25-05-2019

    Exactly ibyo avuga nibyo cyne!!! Uyu musore ndamukunda cyne,nkunda ko avugisha ukuri rwose,ibitagenda arabinenga kdi ibyiza nabyo akabishima,

    Kkkkkk ndibuka agakuru yokereye muri Kenya 🇰🇪 avuga ukuntu yahuriyeyo nuruva gusenya 😂😂😂

  • Oneal peterson
    Ku wa 25-05-2019

    Exactly ibyo avuga nibyo cyne!!! Uyu musore ndamukunda cyne,nkunda ko avugisha ukuri rwose,ibitagenda arabinenga kdi ibyiza nabyo akabishima,

    Kkkkkk ndibuka agakuru yokereye muri Kenya 🇰🇪 avuga ukuntu yahuriyeyo nuruva gusenya 😂😂😂

  • Oneal peterson
    Ku wa 25-05-2019

    Exactly ibyo avuga nibyo cyne!!! Uyu musore ndamukunda cyne,nkunda ko avugisha ukuri rwose,ibitagenda arabinenga kdi ibyiza nabyo akabishima,

    Kkkkkk ndibuka agakuru yokereye muri Kenya 🇰🇪 avuga ukuntu yahuriyeyo nuruva gusenya 😂😂😂

IZASOMWE CYANE

To Top