Ubukerarugendo

Zari yijujutiwe nyuma y’akazi Uganda yamuhaye

Zari yijujutiwe nyuma y’akazi Uganda yamuhaye

Zari uri mu bagore bavugwa cyane muri Uganda akomeje kuvugwaho bitandukanye bamwe bamushinja kurushaho kwimenyekanisha aho kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’icyo gihugu mu kazi yahawe.

Uburakari mu banyagihugu ba Uganda bwazamutse nyuma y’aho hatangijwe urugendo rwiswe ‘Tulambule ne Zari’ mu cyumweru gishize, aho Minisiteri y’Ubukerarugendo yamugize Ambasaderi wabwo.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga butse inabi uyu mugore bamushinja kwishyira imbere no kuba ari we wigaragaza cyane muri icyo gikorwa aho kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’icyo gihugu nk’uko byatangajwe na Chimp Reports.

Uwitwa Justus Amanya yagize ati "Minisitiri w’Ubukerarugendo, turakwinginze, kuzenguruka igihugu byagakwiye kwibanda ku kugaragaza ubwiza bwa Uganda - ibyiza nyaburanga, ibiribwa, ibinyabuzima, imico y’ahantu hatandukanye n’abahatuye aho kuba Zari na Kazoora nk’aho ari ibikorwa byo kwamamaza abantu ku giti cyabo."

Uyu n’uburakari bwinshi yavuze ko Zari na bagenzi be bahawe akazi ko kwamamaza ubukerarugendo bwa Uganda bagakwiye kwereka abantu ibyiza nyaburanga bihari aho kwigaragaza nka byo.

Nyuma y’aho Zari atangiriye ibi bikorwa byo kuzenguruka ibice bitandukanye bibereye ubukerarugendo muri Uganda, yakunze kwerekana amafoto y’umunezero ahagirira kurusha aho aba yatemberejwe. Ibi bituma bamwe bamufata nk’umwibone bikaba intandaro yo kukwa inabi.

Undi mwanditsi uzwi nka Chantal Ruby Batamuliza yagize ati “Zari yaba afite umuvugizi? Usibye amafoto amwerekana ubwe nka ’Slay Queen,’ ngaragariza byibuze imwe gusa umenyekanisha ubukerarugendo. Keretse niba ari we ubwe uri kwiyamamaza, naho ubundi nta gishya na kimwe nabonye muri ariya mafoto.”

Yongeyeho ati “Zari, hari igihe cyo gukora ibyo [bya Slay Queen]. Wabikoze imyaka myinshi, ubaha akazi kawe. Uri Ambasaderi, kora akazi kawe! Twereke icyo twakwitega mu gihe dusuye Uganda.”

Benshi muri Uganda bakomeje kuvuga ko Zari yiyerekana kurusha ibyiza nyaburanga bya Uganda nyuma y'akazi yahawe

Hari n’abavuze ko yamamaje agace akomokamo kurusha ibindi, inka za se, ihene n’ibirayi bahinga aho kumenyekanisha uruganda rw’ubukerarugendo rwa Uganda mu buryo bwagutse.

Kubwirwa aya magambo kuri Zari, byaturutse ku buryo akomeza kwereka abamukurikira imodoka nziza agendamo mu ngendo z’ubukerarugendo arimo, izimuhereza, ibyo aba yambaye n’ibindi bitandukanye asanzwe asangiza abamukurikira mu buzima bwe bwa buri munsi ku mbuga nkoranyambaga.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Vyagiziman
    Ku wa 10-11-2018

    Andika Igitekerezo Hanno

  • agnes
    Ku wa 10-11-2018

    zari arakabije rwose peee! nakore akazi ashizwe

IZASOMWE CYANE

To Top