Imyidagaduro

Uko Dj Rommy Jones yahuje Meddy na Diamond

Uko Dj Rommy Jones yahuje Meddy na Diamond

Dj Rommy Jones umwe mu bayobozi b’ikigo cya Wasafi ya Diamond wanakoranye indirimbo n’umuhanzi nyarwanda Meddy, yavuze ko yahuriye n’uyu muhanzi kuri Isntagram amusaba ko bakorana indirimbo ari nabwo yaje kumuhuza na Diamond.

Mu kiganiro yagiranye na Radio ya Wasafi tariki ya 31 Nyakanga 2019, Rommy Jones yasobanuye uburyo yahuyemo Meddy amwandikiye kuri Instagram, ashaka ko bakorana indirimbo.

Yagize ati"Naramwandikiye kuri Instangram, ndamubwira nti nitwa Rommy Jones, ndimo ndakora kuri alubumu yanjye[...], Meddy twaje kubonanira muri Amerika mu bitaramo, tuba inshuti."

Yakomeje avuga ko yaje kumuhuza na Diamond kugira ngo bavugane ku mushinga w’indirimbo ya Jones, nyuma birangira na Diamond bakoranye indirimbo.

Yagize ati"Namuhuje na Diamond, baraganira nyuma mwakira muri Tanzania, dukorana indirimbo."

Iyi ndirimbo izaba ari imwe mu ndirimbo 12 zigize alubumu ya Dj Rommy arimo gutungunya, azaba hariho kandi abahanzi nka Diamond Platnumz , Morgan Heritage , Vanessa Mdee , Khaligraph Jones , Gnako , Harmonize, Jose Chameleone , Niniola , Ycee, Ray Vanny.

Ari iyi ndirimbo ndetse n’iyo yakoranye na Diamond Platnumz mu mpera z’umwaka ushize nta n’imwe irajya hanze, gusa zose amakuru avuga ko zamaze gutunganywa.

DJ Rommy mu kiganiro na Wasafi

Yahuriye na Meddy kuri Instagram anamuhuza na Diamond

Indirimbo ya Meddy na Diamond ntirasohoka

Reba hano ikiganiro Rommy yagiranye na Wasafi, uhere ku isaha ya 2 n’iminota 58 n’amasegonda 50 wumve asobanura uko yakoranye indirimbo na Meddy unayumve

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top