Umuco

Abahatanira Miss Rwanda bitoje imbyino gakondo bazerekana ku munsi wa nyuma (Amafoto)

Abahatanira Miss Rwanda bitoje imbyino gakondo bazerekana ku munsi wa nyuma (Amafoto)

Abakobwa 20 bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda rizatangwa mu minsi mike iri imbere, bitoje imbyino gakondo bitegura kuzazerekana mu birori bikomeye byo gutanga ikamba bizaba ku wa 26 Mutarama 2019.

Iyi myitozo yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mutarama 2019. Bayikoze yiyongera ku bindi bikorwa bitandukanye bijyanye no kwimakaza umuco no kuwutozwa, byabaye mu mwiherero barimo.

Aba bakobwa bashakishwamo Nyampinga w’u Rwanda basuwe n’abayobozi batandukanye bafite inshingano zo kurinda umuco mu gihugu, barimo Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Hon. Bamporiki Edouard, wabaganirije ku kamaro karyo ndetse n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques, wabasangije uruhare rw’ururimi n’umuco mu iterambere.

Ba Nyampinga bahataniye ikamba batangaje ko mu byo Hon. Bamporiki yabaganirije bungukiyemo byinshi kuko yabasangije ibyiza byaryo, ababwira ko intego yaryo ari "ukugira ishyaka ryo gushakira igihugu imbuto n’amaboko."

Yabigishije ko mu itorero ari ho bigishiriza abanyarwanda kugira indangagaciro bizabafasha kuba bateza imbere igihugu cyabo ndetse bakanafasha abandi muri urwo rugendo, by’umwihariko nk’abahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bakumva ko hari icyo bageza ku gihugu cyabibarutse.

Dr. Nzabonimpa nyuma y’ikiganiro yatanze, yagize ati "Tumaze kuganira n’abakobwa ibijyanye n’uruhare rw’ururimi n’umuco mu iterambere, uburyo ururimi rufite kuba rwabafasha mu nzira y’iterambere. Babajije ibibazo byinshi, cyane cyane ibijyanye n’indangagaciro, uburyo bakwitwara ari mu Rwanda ndetse no mu ruhando mpuzamahanga."

Yongeyeho ati "Ubutumwa nabahaye ni uko bagomba kuba abanyarwanda koko babereye u Rwanda, barangwa n’indangagaciro, ariko bifitemo n’icyizere, bifitemo bwa bwenge, kubera ko Nyampinga w’u Rwanda ntabwo ari ubwiza gusa, nibajya guhagararira n’igihugu hanze bagende buri muntu wese ababonamo umuntu ufite ubwenge."

Abakobwa bitoje imbyino nyuma y'ibiganiro bahawe ku muco no gukunda igihugu

Abategura iri rushanwa binyuze ku rubuga rwa Twitter batangaje ko imyitozo y’imbyino gakondo aba bakobwa batangiye gukora iri mu bizabonwa n’amaso y’abazakurikira ibirori byo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bitegerejwe ku wa 26 Mutarama 2019, muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Hon. Bamporiki Edouard, yabaganirije ku kamaro karyo
Iyi ni imyiteguro y'ibyo bazerekana ku munsi wa nyuma w'irushanwa
Aba bakobwa bazamara ibyumweru bibiri mu mwiherero
Umuyobozi w'Ishami ry'Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques, yabasangije uruhare rw'ururimi n'umuco mu iterambere
Abahatanira kuba Miss Rwanda mu mbyino gakondo

Amafoto: FOCUSiCON

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top