Umuco

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda basuye incike za Jenoside i Bugesera (Amafoto)

Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda basuye incike za Jenoside i Bugesera (Amafoto)

Abakobwa 17 bashakishwamo Nyampinga w’u Rwanda basuye imiryango igera kuri 57 irimo abasaza batandatu (6) n’abakecuru 51 b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahuriye mu cyiswe ‘Intwaza na Mpinganzima’.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019 mu masaha ya mugitondo hanyuma bakirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ku Biro bye.

Iyo miryango yose nta n’umwe ufite icyo apfana n’undi mu masano ya hafi, buri wese yagiye ava mu Karere ke bahurizwa muri uyu muryango nk’amasaziro igihugu cyabaremeye.

Bishimiye cyane urwo rugendo rwa ba Nyampinga ndetse banabasaba ko bakomezanya uwo mutima w’ubutwali babagaragarije.

Nyuma yaho baje kwerekeza ku biro by’Akarere ka Bugesera bakirwa n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard ndetse n’uwari uhagarariye igisirikare na Polisi.

Bigishijwe uburyo imiyoborere myiza y’abaturage ikurikirana mu nzego. Ndetse banasobanurirwa ko ubufatanye aricyo kintu gifasha itembere muri byose. Ko nta muyobozi wayobora wenyine adafatanyije n’abo ayobora.

Beretswe imishinga yose akarere gafite ku iterambere ryako yaba iyamaze gushyirwa mu bikorwa n’iyo gatenya gutangira mu gihe cya vuba.

Ni nyuma y’aho bamaze ibyumweru bibiri muri ako Karere mu mwiherero “Boot camp” uzasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 ari nabwo irushanwa rya Miss Rwanda 2019 rizashyirwaho akadomo batoranya uwahize abandi.

Aba bakobwa basuye 'Intwaza zo mu Karere ka Bugesera'
Mwiseneza Josiane asuhuzanya n'aba babyeyi
Bayera Nisha Keza ubwo yasuhuzanyaga n'aba babyeyi
Gaju Anitha yahuje urugwiro n'aba babyeyi
Byari ibyishimo ku bakobwa n'ababyeyi basuwe
Rica, Nisha, Pamela na Josiane bashyiriye aba babyeyi ibiribwa bitandukanye
Abakobwa basangiye n'Intwaza ifunguro rya mugitondo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top