Umuco

Abakobwa 15 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda bamenyekanye, Teta Nicole yakuwemo

Abakobwa 15 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda bamenyekanye, Teta Nicole yakuwemo

Umukobwa witwa Teta Mugabo Ange Nicole yabaye uwa gatanu usezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda uri kubera i Nyamata, abandi 15 batsindira kugera ku munsi wa nyuma w’irushanwa, nibo bazahatanira ikamba.

Inyumba Charlotte (No.33) na Teta Mugabo Ange Nicole (No.23) nibo bagombaga gutorwamo usezererwa mu gihe abandi bakobwa batanu bari bamaze gukatisha itike yo kuzahatanira ikamba ku munsi wa nyuma, aba biyongeraho abandi 10 basubije neza ibizamini bahabwa.

Kuri uyu mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 24 Mutarama 2019 hanateganyijwe igikorwa cy’umusangiro uhuza abakobwa barimo n’abari barasezerewe mu irushanwa bongeye gutumirwa kugira ngo hatangwe amakamba yatangwaga ku munsi nyir’izina ari yo Miss Photogenic, Miss Congeniality na Miss Heritage.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Teta Mugabo Ange Nicole ni we waherekeje abandi basezerewe muri uyu mwiherero wa Miss Rwanda

Abakobwa 15 bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda ni:

Abatambutse ijonjora barusha abandi amajwi y’abaturage ni:

1. Mwiseneza Josiane (71,241)
2. Ricca Michealla Kabahenda (68,532)
3. Bayera Nisha Keza (57,866)
4. Niyonsaba Josiane (43,243)
5. Uwicyeza Pamella (42,579)

Abahize abandi mu gusubiza ibibazo ni:

1. Mutoni Oliver
2. Gaju Anitha
3. Uwase Sangwa Odile
4. Uwase Muyango Claudine
5. Umukundwa Clemence
6. Uwihirwe Yasipi Casmir
7. Murebwayire Irene
8. Mukunzi Teta Sonia
9. Inyumba Charlotte
10. Nimwiza Meghan

Dr. Higiro Jean Pierre wari umukemurampaka abarura amajwi ngo hamenyekane umukobwa usezererwa
Abakobwa 14 bari babashije gutambuka, hano batoraga uwo basigarana
Aba bakobwa ni bo bagombaga kuvamo ukurwa mu irushanwa
Inyumba Charlotte asezera kuri Teta Nicole wasezerewe muri Miss Rwanda
Amajwi uyu munsi yatubutse cyane!
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top