Umuco

AMAFOTO: Abafotozi bo mu bihugu umunani bahurije ibihangano mu iserukiramuco i Kigali

AMAFOTO: Abafotozi bo mu bihugu umunani bahurije ibihangano mu iserukiramuco i Kigali

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hari kubera iserukiramuco ry’amafoto ryahuje ba gafotozi 20 baturutse mu bihugu 8 by’Afurika, iri serukiramuco rikaba ryarateguwe na Kigali Center for Photography.

Ni iserukiramuco ryatangiye tariki ya 8 Kamena 2019, rizasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2019 kuri Kigali Center for Photography.

Ba bagafotozi batanze amafoto meza agiye atandukanye, ahurizwa muri Kigali Center for Photography amanikwa ku nkuta, iruhande rwayo hakajya n’ifoto ya nyirayo wayafotoye, abantu bakajya baza kuyareba.

Ibihugu nka; Senegali, Mali, Tanzania, Uganda, Rwanda, Kenya, Nigeria na Ethiopia ni byo byitabiriye iri serukiramuco, ba gafotozi 20 barimo 8 b’Abanyarwanda ni bo batanze amafoto yabo mu isezerakiramuco.

Jacques Nkinzingabo [Yakubu], wateguye iri serukiramuco, yavuze ko n’ubwo ari ku nshuro ya mbere, ibintu birimo kugenda neza kandi abantu barimo ku ryitabira ari benshi.

Yagize ati”Ni ku nshuro ya mbere ribaye ariko rirrimo kugenda neza, biragaragara ko abanyarwanda batangiye kugenda basobanukirwa n’ibintu by’amafoto, kuri twe abantu barimo kuza kureba ni benshi barahagije.”

Iri serukiramuco ngo nta bihembo birimo kuri gafotozi uzahiga abandi. Ikindi kandi ntabwo ryabereye muri Kigali Center for Photography kuko no muri Maison de Jeunne Kimisagara na Club Rafiki bagiyeyo bakanigisa abantu gufotora

Yakubu wateguye iki gikorwa ngo birimo kugenda neza
Abantu baza harimo n'abanyamahanga
Iserukiramuco ry'amafoto ni ubwa mbere ribaye mu Rwanda
Amafato aba amanitse ku nkuta bakaza kuyasura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top