Umuco

Amafoto y’imyitozo ngororamubiri y’abahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda

Amafoto y’imyitozo ngororamubiri y’abahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bamaze iminsi binjiye mu mwiherero ubera mu Mujyi wa Nyamata, bakoze imyitozo ngororamubiri yo kurushaho kubafasha kugira ubuzima buzira umuze.

Ku munsi wa gatatu abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 bari mu mwiherero (boot camp) i Nyamata, bakoze imyitozo ngorora mubiri.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko ari "Mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kurushaho kwitegura irushanwa ndetse banafite ubuzima buhamye."

Ku ngengabihe, biteganyijwe ko abo bakobwa bose bagomba gukora siporo buri munsi.

Umutoza w’aba bakobwa, Girumugisha Gaёl, yavuze ko ku munsi wa mbere abakoresha siporo yashimishijwe n’uburyo yasanze ubuzima bwabo buhagaze.

Avuga ko siporo ari kimwe mu bintu umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi cyane cyane iyo ashobora kubahiriza ingenga mirire iringaniye (regume).

Ibi yabivuze nyuma yaho abakobwa bari bamaze kwiruka ibilometero bisaga bitatu nta n’umwe uhagaze ngo aruhuke.

Bamwe mu bakobwa bakoze siporo, basabye abanyarwanda kurushaho kwitabira siporo igihe cyose ubonye umwanya utaguhugije.

Amafoto: FOCUSiCON

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Mugabonake Reoter
    Ku wa 21-01-2019

    Andika Igitekerezo Hano Hajye hakorwa isuzuma rihagije bamenye ko ari ba nyampinga koko

  • Rukundo
    Ku wa 16-01-2019

    Hanyuma iyo hotel ntigira ahagenewe imyitozo nka Gym? Ndabona bakoreye mu cyumba cy’Inama.

IZASOMWE CYANE

To Top