Umuco

Amafoto yaranze umusangiro w’abazavamo Nyampinga w’u Rwanda n’abo basimbuye

Amafoto yaranze umusangiro w’abazavamo Nyampinga w’u Rwanda n’abo basimbuye

Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka bahuriye mu musangiro na bamwe muri bagenzi babo batowe mu mwaka ushize nyuma yo guhiga no guhigura mu gitaramo cy’imihigo mvarugamba na njyarugamba.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Mutarama 2019, muri Golden Tulip Hotel yakiriye aba bakobwa i Nyamata, cyabaye n’abakobwa batanu basezerewe mu mwiherero bose bahari.

Abakobwa bose bari biyamamaje muri uyu mwaka bari baserutse mu myambaro ya Made In Rwanda kuri ubu isigaye ihagarariwe na Miss Iradukunda Elsa wagizwe Ambasaderi wayo mu Rwanda.

Muri uyu musangiro wo mu mwiherero wa Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 hatangiwe amakamba atatu arimo irya nyampinga uberwa n’amafoto, uw’umurage ndetse n’uwabanye neza na bagenzi be.

Nyampinga wabanye n’abandi neza yabaye Tuyishimire Cyiza Vanessa wari wambaye nimero esheshatu, uw’umurage agirwa Kabahenda Ricca Michaella wari wambaye nimero icyenda naho uberwa n’amafoto aba Muyango Uwase Claudine wari wambaye nimero imwe.

Ikamba rya Miss Congeniality rya Tuyishimire Cyiza Vanessa yaryambitswe na Ndahiro Lilian wari waryegukanye umwaka ushize, Kabahenda Ricca Michaella wabaye Nyampinga w’Umurage we yarihawe na Dushimimana Lydia naho Muyango Uwase ahabwa ikamba na Iradukunda Liliane wari wabaye uberwa n’amafoto umwaka ushize.

Abakobwa 15 basigaye mu irushanwa ni bo bazahurira mu birori bikomeye byo gutora Nyampinga w’u Rwanda bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Mbere y'umusangiro wa ba nyampinga habanje gutorwa 15 bazatorwamo Miss Rwanda
Abakobwa 15 bemerewe guhatanira ikamba babanje guhiga
Basinye ku mihigo biyemeje kwesa
Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Hon. Bamporiki Edouard, yari yitabiriye iki gikorwa
Bamwe mu bakobwa bahatanira kuba Nyampinga w'u Rwanda
Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Mutarama 2019
Golden Tulip Hotel niyo yakiriye aba bakobwa i Nyamata
Bose bari bambaye imyambaro ya Made In Rwanda
Aha bari bategereje igikorwa cyo gutanga amakamba atatu
Nyampinga wabanye n’abandi neza yabaye Tuyishimire Cyiza Vanessa wari wambaye nimero esheshatu
Ikamba rya Miss Congeniality rya Tuyishimire Cyiza Vanessa yaryambitswe na Ndahiro Lilian
Uyu mukobwa ku munsi ubanziriza uyu yari yakuwemo na bagenzi be
Kabahenda Ricca Michaella yabaye Miss Heritage
Muyango Uwase Claudine wari wambaye nimero imwe yagizwe Nyampinga uberwa n'amafoto
Muyango Uwase yahawe ikamba na Iradukunda Liliane wari wabaye uberwa n’amafoto umwaka ushize
Aba bakobwa bari bafite akanyamuneza
Mwiseneza Josiane wavugishije benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda rigana ku musozo
Basangiye na bakuru babo nyuma y'ibyumweru bibiri bitabiriye umwiherero
Ba Nyampinga bo mu mwaka ushize bitabiriye iki gikorwa
U{hereye iburyo] Uwihirwe Yasipi Casmir, Gaju Anitha, Uwase Muyango Claudine na Nimwiza Meghan bashobora kuzavamo Nyampinga w'u Rwanda 2019
Basangiye na bakuru babo nyuma y'ibyumweru bibiri bitabiriye umwiherero

Amafoto: FOCUSiCON

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Prime Bigirimana
    Ku wa 25-01-2019

    Nshygikiye Josiane Mwiseneza kuko vox pupuli vox dei. Azabe Miss R

IZASOMWE CYANE

To Top