Umuco

Bamporiki yahuye na Oda Paccy afite ibyatsi, byatunguye benshi

Bamporiki yahuye na Oda Paccy afite ibyatsi, byatunguye benshi

Umuraperi Oda Paccy yongeye kuvugisha benshi biturutse ku ifoto yafashe ari kumwe na Hon. Bamporiki Edouard nyuma y’aho uyu amwirukanye mu Itorero ry’Igihugu, yemeza ko atigeze amurakarira.

Ifoto yabo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, bari bahuriye mu bukwe bwa Mike Karangwa kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Gashyantare 2019. Paccy yari umwe mu bambariye umusore naho Bamporiki yagiye kumusabira umugeni.

Oda Paccy yasohoye ifoto bifotoranyije ayishyira kuri Instagram, benshi mu bafana bayisamiye mu kirere abandi bayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bayitangaho ibitekerezo bitandukanye.

Benshi banavuze ku bwatsi bahanaguza Ubwatsi bahanaguza inka (Inkuyu/Inkuyo) Bamporiki yari apfumbatiye babigereranya n’indirimbo ya Oda Paccy yatumye amufatira icyemezo cyo kumwirukana mu Itorero ry’Igihugu.

Mu kiganiro na Isimbi.rw, Oda Paccy yavuze birambuye kuri iyi foto, yasobanuye ko bayifashe nk’abantu bahuriye mu bukwe ariko nta bindi bintu byo ku ruhande baganiriye. Yanakomoje ku mubano bafitanye muri iki gihe.

Yagize ati "Nta kintu kidasanzwe twavuzeho, sinzi ukuntu nabivuga ntabwo twigeze tuganira kuri biriya. Twarifotoje gusa kubera ko twahuriye mu bukwe, nari nambariye Mike ajya gusaba na we ni we wagiye kumusabira."

Yongeyeho ati "Oya byari ibisanzwe cyane ko hari n’abandi, twaganiriye ibisanzwe, nta bintu byinshi twavuganye gusa nyine turifotoza. Erega nta kindi kibazo dufitanye, nta n’urwango rurimo."

Avuga ku ifoto yabo yatangiye kuvugisha benshi, yagize ati "Ntabwo twatekerezaga ko hari ukundi kuntu abantu bayibona, gusa ni ifoto isanzwe nk’uko mwaba mwahuriye mu kintu mukifotoza, nta kindi kintu twayitekerejeho kidasanzwe.

Oda Paccy yagarutse ku mubano we na Hon. Bamporiki avuga ko muri iki gihe nta kibazo bafitanye kandi ngo nta n’ikibazo bigeze bagirana na mbere, kuko kudahuza ibitekerezo bitavuga kugirana amakimbirane.

Ati "Njye ku bwanjye igitekerezo cy’umuntu uwo ari we wese ndacyubaha burya, nta kibazo kindi twari dufitanye cyihariye. Ubusanzwe ntabwo tuziranye cyane, ariko n’ubusanzwe ku giti cyanjye ntabwo igitekerezo cy’umuntu gishobora gutuma hari umwikomo mwitwaramo."

Yakomeje ati "Nanjye hari ikintu nshobora kubona singikunde nkaba nakivugaho mu buryo njye nacyumvisemo, uburyo icyo kintu nakibonyemo nk’utabyishimiye ariko ntibivuze wenda ko umuntu aba akwanze cyangwa se haba hari ikindi kibyihishe inyuma. Niko ntekereza, ntabwo njya ntinda ku kintu cyane ko buriya numva igitekerezo cy’umuntu kuko buri wese agira uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka cyangwa gutanga igitekerezo cye. Ntabwo rero nari kumurakarira, ni umuyobozi twese turamwubaha."

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2019, Mike Karangwa yagiye gutanga inkwano aherekejwe n’itsinda ryayobowe na Bamporiki Edouard ari naho yahuye na Oda Paccy na we wari mu baherekeje umusore.

Bamporiki yari yarambuye Oda Paccy izina ry’ubutore nyuma y’uko yari yakoresheje ifoto igaragaza ikibuno cy’umukobwa wambaye ubusa akandikaho ijambo ‘IBYA’ ubundi ’tsi’ akayishyira munsi mu gushaka kuvuga ’Ibyatsi’ nk’izina ry’indirimbo ye nshya.

Kwifotozanya kwabo byatunguye benshi babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, Bamporiki we ashyenga ati "Mukunda ibyatsi!" Ifoto yabo ikomeje gucicikana mu bakoresha Whatsapp, Intagram, Twitter na Facebook mu Rwanda.

Bamporiki ni we wasabiye Mike Karangwa umugeni
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top