Umuco

Dady de Maximo yunze mu rya Ange Kagame wanenze abategura Miss Rwanda

Dady de Maximo yunze mu rya Ange Kagame wanenze abategura Miss Rwanda

Ange Kagame aherutse kunenga byeruye abategura irushanwa, yagaragaje ko bitumvikana uburyo abakobwa bahatirwa gutanga ibisubizo mu Cyongereza kandi batacyiyumvamo.

Ibitekerezo bya Ange Kagame yabicishije kuri Twitter agaragaza ko bitanejeje. Yaribajije ati “Kuki bahatirwa kuvuga Icyongereza kandi batacyisangamo?” , Ange yashimangiye ko byaba bihagije umukobwa ahawe uburenganzira bwo gutanga ibisubizo mu Kinyarwanda.

Ibi, yabifashe nk’agasuzuguro ku bakobwa. Yagize ati “Kudaha agaciro aba bakobwa iyo batabashije gusubiza ikibazo neza mu rurimi batisanzuyemo mu kuvuga" [Aha yakurikijeho utumenyetso twibaza tukanagaragaza akababaro.]

Dady de Maximo, umuhanzi w’imyambaro akaba yaranayerekanye igihe kinini, ni umwe mu badakunze kugaragaza kutarya umunwa iyo bigeze ku ngingo zirebana n’ibibangamiye umuco; iyo bigeze ku byonnyi by’ururimi rw’Ikinyarwanda arakara bikomeye.

Yashyigikiye ibitekerezo bya Ange Kagame. Yashyize mu majwi Minisiteri y’Umuco na RALC nk’inzego zibishinzwe ariko zirebera amakosa gusa.

Yagize ati “Minispoc, RAlC simbinyura ku ruhande kuba Ikinyarwanda gisuzugurwa mubifitemo uruhare pe, uwabita inshuti z’abakoloni n’ubucakara njye namwumva kandi mwarahemutse cyane, byagera mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi uwabaha akato namushyigikira kuko nimwe mwaduhekuye, muratunyanga simbitinya nimwe pe, nuzandega kugoma nzaburana.”

Yongeraho ati “ Ikinyarwanda ni twe, ni mwe, ni njye niba mukangutse ubu Ange muto akaba ari we watuma mushyashyana ngo ubu muvuge ni uko koko mwahemutse. Nanga indyarya pe bamwe basakuza muri slogan za Leta ngo bashimishe abayobozi kandi aribo bagaragu b’Abakoloni! Ibi bintu twarabivuze ariko ashwi abayobozi benshi bahitamo kuba Abafaransa abandi Abongereza, murigisha ariko wapi; mutwambura abo turi bo, abandi na bo bumva ko u Rwanda ari urufaransa abandi ko ari urwongereza! Ukibaza uti kuki urwongereza n’urufaransa rutaba u Rwanda? Usibye kwisuzugura muzi uko abo banyamahanga batwanga kandi badufata? Ariko uzi kwangwa na bo ukanangwa na bene wanyu ngo kuko uvuga Ikinyarwanda? Turitera natwe tukinyaga!”

Dady de Maximo yashimangiye ko ubwo nyuma y’uko Ange Kagame azamuye igitekerezo gikomeye nibwo hagiye gufatwa ingamba. Ati “Ubu rero kuko Ange avuze ijambo ryiza kandi rikomeye mwese mugiye kugaruka ari namwe mwasuzuguraga ururimi rwacu! Ni ikimwaro kuri mwebwe! Gusa arakoze Imana imuhe imigisha.”

Yongeraho ati “…Gusa niba Ange ari we wakebura intiti z’ubu ni uko nta n’icyo mwize kandi gihari muri abagambanyi. Isoni nke. Ntituzategereze ibukuru ko aribo bavuga ni byo umuswa abona. Murasebye. Unyanga ntakundi niko ndi…”

Ibitekerezo bya Ange Kagame ni benshi babyubakiyeho banenga bivuye inyuma uburyo irushanwa rya Miss Rwanda riteguye muri rusange, hari abanenga uburyo bw’imibarize abandi bakavumira ku gahera abahawe gutegura iki gikorwa. Buri wese agaragaza ahari intege nke no gukora ibigoramye.

Dady de Maximo yunze mu rya Ange Kagame abicishije kuri Facebook
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 29-01-2019

    Wa mugabo icecekere abanyafurika twaragowe kandi nitwe twizize nawe se dusabwe kuvuga indimi zahandi kandi dufite izacu kavukire twigishwa kubaho kubaho mu mico y,abandi kandi mubyukuri dufite natwe imico myiza ahubwo bakagombye kutwigiraho dutegekwa kwiga amateka yahandi kandi natwe dufite ayacu twarangiza ngo africa izatera imbere ntibishoboka tuzagumya tube uko nyine twibeshye ngo twarigenze

IZASOMWE CYANE

To Top