Umuco

Higiro Joally, umukobwa wa mbere usezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda (Amafoto)

Higiro Joally, umukobwa wa mbere usezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda (Amafoto)

Higiro Joally, umwe mu bakobwa bari binjiye muri Miss Rwanda baharariye Intara y’Uburasirazuba, yabaye uwa mbere usezerewe mu mwiherero w’iri rushanwa uri kubera i Nyamata.

Uyu mukobwa wari ufite nimero 15 mu irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda, yasezerewe kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019. Ni itora ryagizwemo uruhare na bagenzi be, abagize akanama nkemurampaka ndetse n’amajwi y’abaturage.

Higiro wasezerewe muri Miss Rwanda atuye mu karere ka Gasabo Umurenge wa Kimironko mu kagari ka Kibagabaga.

Igikorwa cyo gutangaza umukobwa wa mbere usezerewe cyabaye nyuma y’aho abategura Miss Rwanda batangaje ko abakobwa bose bamaze gupakira ibikapu byabo kuko batari bazi utaha mbere uwo ariwe.

Higiro Joally ahawe ijambo, yagize ati "Ikintu kimwe nabwira Abanyarwanda barakoze kunshyigikira, barakoze gukomeza kunkurikirana na bagenzi banjye, barakoze, ndacyabakunda kandi tuzakomeza kuba inshuti."

Gatarayiha Uwamariya Angelique yagize ati "Mu gutanga amanota twagendeye cyane ku buryo bitwara, uko bavuga, uburyo bahagarara, uburyo bareba abantu, uburyo bigirira icyizere, uburyo bafata ibintu mu mutwe, uburyo batanga ubutumwa n’uburyo umubiri wabo utanga ibyiyumviro byabo."

Teddy Kaberuka yamwunganiye avuga ko aba bakobwa banakoze isuzumabumenyi bibanda ku buryo basubizamo.

Abakobwa bose bari bapakiye ibikapu byabo bategereje kumenya uvanwa mu irushanwa

Itora ryo kuri telefone riracyakomeje, iryo ku munsi wa kabiri ryatangiye ku isaha ya saa mbiri z’uyu mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019, ushaka guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye azajya yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi akurikizeho nimero iranga umukobwa mu irushanwa hanyuma yohereza kuri 7333.

Hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi. Nyuma ya Higiro, ku munsi wa kabiri, abagize akanama nkemurampaka bazahitamo abakobwa 12 hanyuma batanu batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 12 hasigare babiri bazavamo umwe uzatoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara, undi atahe.

Ku wa 24 Mutarama hazaba igikorwa cy’umusangiro kizahuza abakobwa bose barimo n’abazaba barasezerewe mu irushanwa bazongera gutumirwa kugira ngo hatangwe amakamba yatangwaga ku munsi nyir’izina Miss Photogenic, Miss Congeniality na Miss Heritage.

Abakobwa 20 bageze mu mwiherero mbere y'uko bakurwamo umwe
Bahawe ikizamini
Abagize akanama nkemurampaka Gatarayiha Uwamariya Angelique na Teddy Kaberuka
Bamwe mu bakobwa bakomeje
Higiro Joally uri ku ruhande rw'ibumoso ni we wasezereye
Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • habumuremyi samuel
    Ku wa 21-01-2019

    Njyewe nshingiye ku bakobwa bari mu mwiherero nasaba abanyamakuru kutazakoresha ikimenyane bakagendera mu kuri kuko bose barashoboye ,batitwaje ngo hari abavuye mu cyaro ,kuko bose barashoboye kandi imana yabaremye kimwe,abashaka kurwanya Mwiseneza josiane nabo bamureke arashoboye kandi ni umuntu nk’abo.

IZASOMWE CYANE

To Top