Umuco

Icyo Miss Liliane Iradukunda yabwiye abagiye kuvamo uzamusimbura

Icyo Miss Liliane Iradukunda yabwiye abagiye kuvamo uzamusimbura

Miss Iradukunda Liliane umaze umwaka yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bahuye na bagenzi babo bazavamo ubasimbura muri uyu dutangira, basobanura ibijyanye n’imihigo bari bafite baha ishusho y’urugendo abashya.

Ni mu gitaramo njyarugamba cyahujwe na njyarugamba mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Mutarama 2019 i Nyamata aho abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda bagiye kumara ibyumweru bibiri mu mwiherero.

Miss Iradukunda Liliane yabwiye abitabiriye igitaramo njyarugamba ku mihigo yari afite ajya mu irushanwa.

Yagize ati "Niyamamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda mbere na mbere ntabwo nashakaga ikamba ariko ntabwo ari cyo nari nkurikiye. Nagira ngo mbashe kuba nakoresha ikamba mu gushyigikira iterambere ry’igihugu cyacu."

Yavuze ko mu mihigo yabashije guhigura, yasuye Ikirwa cya Nkombo agafatanya n’urubyiruko rwaho kubakira umubyeyi utari ufite aho atuye. nyuma y’aho agakora ubukangurambaga mu mushinga yafatanyie na bagenzi be mu kurwanyayo imirire mibi.

Iradukunda yavuze ko ko yagiye i Iwawa kuganira n’abagorererwayo mu kigo ngororamuco cyaho mu rwego rwo guhashya ibiyobyabwenge.

Yakomeje agira ati "Umushinga nari nshyize imbere wari uguteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco. Negereye ibigo bitandukanye mu Karere ka Ngororero ntegura iserukiramuco ryari ririmo amarushanwa yo kwerekana imbyino gakondo ndetse n’ibindi bigiye bitandukanye bigize umuco."

Yavuze ko muri ibyo bikorwa hagiye hahembwa ibigo byahize ibindi, ngo yariteguye mu rwego rwo gutuma urubyiruko rwongera gukangukira umuco gakondo w’u Rwanda.

Yavuze ko yagiriwe amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Miss World mu Bushinwa akabasha gutanga umushinga yakoranye n’abandi bakobwa bagenzi be bo mu Rwanda waje mu ya mbere 25.

Yagize ati "Nk’uko umukuru w’itorero yavuze ntabwo turi hano kugira ngo duhigure kuko turacyakomeje nanjye rero nka Nyampinga w’u Rwanda, ibyo nibyo nahigura, nagiye nkora imishinga itandukanye, ibyo mvuze uyu munsi ariko ndacyakomeje kuri iyo mishinga kugira ngo mbabwire gukora mugafatanya mukaba umuntu umwe, kuko urumva nafatanyije na bagenzi banjye imishinga igenda neza, icya mbere ni urukundo, mugakundana, mugakorana imishinga, mugakundana, Nyampinga uzegukana ikamba mukamufasha kuko iyo abantu bakoze ikintu ari benshi ntibingana n’uko wagikora uri umwe, kandi mwese muzifatanye mu mishinga, ntuzacike intege ngo uvuge ngo sinegukanye ikamba sinabura gushyira mu bikorwa umushinga niyemeje."

Yavuze ko abifuriza amahirwe mu rugendo rushya bagiye gutangira.

Kuri iyi nshuro abakobwa batandatu nibo bonyine bitabiriye igitaramo mvarugamba bitandukanye n’uko byari bisanzwe aho abahataniye ikamba bose bazaga. Ubu, abatumiwe ni abari.

Abakobwa bahataniye kwambara ikamba rya Miss Rwanda uyu mwaka basinye imihigo biyemeje

Muri uyu muhango Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Hon. Edouard Bamporiki, yavuze ko batewe ishema no guhabwa umwanya ngo basobanure icyo abakurambere bise igitaramo njyarugamba n’igitaramo mva rugamba byari bivuze mu muco nyarwanda.

Yagize ati “Iki ni igitaramo cyo kwishimira ko abahize imihigo bayesheje. Imihigo mwahize harimo n’iyo mwiyemeje ko igomba kumara igihe kirekire tutazi neza niba mwarayirangije muri uyu mwaka umwe, ariko muri iki gitaramo tukishimira ko iyagomba kurangira yabashije gukorwa ndetse n’indi ikaba ikiri mu biganza byanyu ngo muzayese kandi muyihagararemo nk’imfura.”

Abakobwa bandi bagiye gusimbura Miss Iradukunda Liliane na bagenzi be, basinye imihigo biyemeje irimo kuzasohoza ibyo biyemeje, kudatatira igihango asigiwe n’abandi ndetse n’ibindi bitandukanye.

Nyuma y’iki gikorwa hakurikiyeho umusangiro wahuje abakobwa bari muri Miss Rwanda aho biteganyijwe ko hatorwa abakobwa bazambikwa andi makamba atandukanye yajyagwa atangirwa ku munsi wa nyuma.

Abakobwa batandatu gusa ni bo bitabiriye igitaramo mvarugamba
Bamporiki yasabye abakobwa bashya kurebera ku byo bagenzi babo bakoze n'ibyo batakoze bakabyigiramo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top