Umuco

Inganzo Ngari zatunguye abitabiriye igitaramo ’Urwamazimpaka’ mu mbyino zuje ubuhanga (Amafoto&Video)

Inganzo Ngari zatunguye abitabiriye igitaramo ’Urwamazimpaka’ mu mbyino zuje ubuhanga (Amafoto&Video)

Ababyinnyi n’abaririmbyi bagize Itorero Inganzo Ngari bahanyuranye umucyo mu gitaramo bise “Urwamazimpaka” cyakiniwemo umukino ku kwigira ku Rwanda nyuma y’ibihe bikomeye no kuba ubukombe magingo aya!

Ni mu gitaramo cyabereye muri rimwe mu mahema yagutse ya Camp Kigali [hasigaye hitwa Kigali Exhibition & Conference Village] ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 9 Ugushyingo 2018. Cyitabiriwe mu buryo bukomeye kuva ku bato udasize n’iyonka kugeza ku basheshe akanguhe.

Uraranganyije amaso mu bitabiriye igitaramo ubwo cyabaga wabonaga akanyamuneza ku maso, kwizihirwa n’ibyishimo bigaragaza urukundo benshi bafitiye imbyino n’indirimbo gakondo. Uhinguranyije imbere aho abataramyi berekaniye ubuhanga hari umuteguro wa kinyarwanda unogeye ijisho.

Igitaramo nyirizina cyatangiye ahagana saa moya z’umugoroba zuzuye abantu benshi bamaze kuhagera. Inganzo Ngari yabimburiwe n’abandi basore bane b’abanyempano ndetse bagaragaza ubuhanga ari bo Sengabo Jodas, Jabo Ignace, Nsanzamahoro Janvier, Musafiri Charles. Binjije abantu mu birori bifashishije amajwi atuje mu ndirimbo zicurangishijwe ingoma n’inanga.

Aba baririmbye indirimbo zirimo Izuba Riranze, Umuntu Nyamuntu, U Rwanda rwa Gasabo n’izindi zashyize abantu mu mwuka w’igitatamo cya kinyarwanda.

Itorero Inganzo Ngari ryinjiye ku rubyiniro ahagana saa mbiri zuzuye, babanje kwiyerekana mu mwambaro w’umweru udozweho imigongo ku gituza, ubona binogeye ijisho. Abakobwa baryo bagarutse mu mikenyero y’icyatsi n’imyitero irimo umukara, aba baririmbye abakobwa b’iwacu.

Abasore nabo binyabije mu rwambariro bagarukana uturago berekaniyeho ubuhanga bwihariye mu mbyino n’umudiho watumye uwari ahabereye igitaramo wese ahita atangira kwiyumva byimbitse mu gitaramo.

Ni igitaramo cyarimo udushya twinshi twakumbuje abitabiriye umuco gakondo w’u Rwanda, bacuranzemo ibicurangisho birimo icyembe, umuduri, ikondera ry’umurangi n’ibindi bitandukanye byanyuze amatwi ya benshi.

Itorero Inganzo Ngari wabonaga ko ari ibirori cyateguriye abakunda umuco mu buryo bwihariye ndetse bigasaba imbaraga zihanitse n’igihe.

Berekanye imbyino zo mu Rwanda rwo hambere zirimo imishayayo y’abakobwa babyina biteye utwitero; Urusengo; Ikinimba, gisaba ingufu cyo mu majyaruguru iyo za byumba; Imyoma, nk’imbyino zari zinazwiho gushimisha inka mu bice bya Buganza n’ahandi; Umuhamirizo uranga urugamba n’amaboko; Nkombo; Ikinyemera cyo mu Bagogwe n’izindi abantu batahwemye kugaragaza ko bishimiye.

Ni igitaramo wabonaga ko biteguye igihe kirekire! Umuco ntiwagaragajwe hakoreshejwe imbyino n’ibicurangisho bya gakondo gusa kuko bagaragaje n’imirimo ikorwa ya kinyarwanda irimo gusekura bifashishije umuhini n’isekuru, kugosorera ku nkoko n’ibindi bitandukanye bishushanya gakondo y’u Rwanda.

Bagaragaje udukino dutandukanye dushushanya umubano w’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye n’utwo gushima byinshi byagezweho muri iki gihe mu ndirimbo zumvikanisha uko abaturage batekanye, uko begerejwe serivisi z’ubuzima n’ibindi bitandukanye hashimwa Polisi y’Igihugu n’Abaganga.

Abagize Inganzo Ngari bakoze igitaramo kinogeye ijisho

Itorero Inganzo Ngari mu mukino “Urwamazimpaka” ryagiye rishushanya uko u Rwanda rumaze kumara impaka amahanga no kwereka Isi ko nubwo hadashize igihe kirekire cyane ruvuye ahabi rwabashije kwiyubaka, guhindura ahazaza h’abarutuye n’icyizere bafite ku buyobozi buriho burangajwe imbere na Perezida Kagame mu kugaragariza n’ibihugu bikomeye ko na rwo rwagira uruhare mu bitekerezo biganisha Isi aheza nk’uko byagarutsweho mu ijambo ry’ubuyobozi bwaryo risoza uyu mukino.

Iki gitaramo kandi cyari cyanitabiriwe n’abantu batandukanye bamenyerewe mu bijyanye na gakondo barimo abahanzi nka Hon. Bamporiki Edouard, Kalisa Rugano, Masamba Intore, Muyango [wananyujijemo agafatanya n’Inganzo Ngari gususurutsa abantu], Mariya Yohana n’abakibyiruka bari baje kwihera ijisho ibyarangaga gakondo y’u Rwanda.

REBA VIDEO Y’IKI GITARAMO CYARANZWE N’UDUSHYA

Mu bayobozi harimo Senateri Gakuba Jeanne d’Arc washimiye iri torero umuhate mu gusigasira umuco n’abandi bose bagira uruhare mu gutanga urugero ku bakibyiruka n’abato bazasigarana uwo murage mu gihe kiri imbere.

Inganzo Ngari yanagaragaje utundi dukino duteye amatsiko nk’unogeye ijisho w’imbyino z’abasore bahatanira umukobwa bagahiganwa mu buhanga kugira ngo haboneke umwegukana. Berekanye uko guhunika imyaka hifashishijwe ikigega byakorwaga [nk’ishusho y’uburumbuke mu gihugu, bereka umwami ko igihugu gifite amaboko] n’ibindi.

Iri torero ni rimwe mu matsiko akomeye y’imbyino gakondo mu Rwanda, usibye ibitaramo nk’ibi rikorera imbere mu gihugu ryagiye ryigaragariza n’amahanga ya kure nko mu bihugu bya Singapore, u Burusiya, Nigeria, Turukiya n’ahandi hatandukanye. Rimaze kuba ubukombe!

Imbyino zuje ubuhanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top