Umuco

Iyo ufite imigambi mibi u Rwanda rurakuruka-Miss Mutesi Jolly

Iyo ufite imigambi mibi u Rwanda rurakuruka-Miss Mutesi Jolly

Miss Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko umuntu wese utifuriza u Rwanda ineza rumuruka kandi ko bidashobora kumugwa neza, yifashishije igihangano cya Riderman yise ‘Mambata’.

Ibi, Miss Mutesi Jolly yabivuze ubwo yatangizaga ku nshuro ya kane ibiganiro ‘Intergeneration Dialogue’ byabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2019.

Ibi biganiro byabereye mu Ntara y’Amajyepfo i Muhanga, Miss Mutesi Jolly yakanguriye urubyiruko kwiyumvamo inshingano zo guharanira ishema ry’igihugu cyarwo, gusigasira ibyagezweho, kukirinda no guhinyuza uwagisiga icyasha wese.

Ibiganiro ‘Intergeneration Dialogue’, bimaze imyaka itatu bihuza urubyiruko, bitegurwa na Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Mutesi Jolly, haganirwa ku ruhare rw’urubyiruko mu nzira y’iterambere igihugu kimazemo imyaka 25 kuva cyabohorwa.

‘Intergeneration Dialogue’ i Muhanga yitabiriwe na Meya w’Akarere, Abahagarariye ingabo na Polisi muri aka gace ndetse n’urubyiruko rusaga igihumbi rwiganjemo abari ku rugerero.

Mu gusoza ikiganiro cya Miss Mutesi Jolly, Meya Uwamariya Beatrice na Col.Emmanuel, uyu Nyampinga yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zikomeye muri iki gihe. Yavuze ko rukwiye kwifashisha ikoranabuhanga by’umwihariko imbuga nkoranyambaga cyane cyane YouTube ruhangana n’abasebya u Rwanda.

Yifashishije indirimbo ya Riderman avuga ko abatifuriza ineza u Rwanda bitazabagwa neza ndetse ko urubyiruko ruri mu gihugu imbere ubwarwo rukwiye kubahinyuza.

Abwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko impamvu yifashishije iyi ndirimbo ari uko yasanze ifite amagambo meza, afite igisobanuro gikomeye.

Yagize ati “Mambata ni indirimbo irimo amagambo, nkiyumva byarantangaje, numvise Riderman asobanura impamvu yayikoze n’aho yakuye inganzo, ntaho bitandukaniye n’ibiri kuba nonaha. Ngira ngo turi kubona urubyiruko rwinshi bayobya rukajya hanze y’igihugu rukakirwanya kandi ari rwo rwakabaye rugikorera.”

Yongeyeho ati “U Rwanda ni ruto nk’uko nabivuze ariko na none ni runini. Ni ruto iyo imigambi yawe ihabanye n’iy’igihugu, iyo imigambi yawe iri mambata rurakuruka. Iyo uri umuntu ufite icyerekezo, ufite gahunda u Rwanda rurakwakira, ariko iyo imigambi yawe ihabanye n’umurongo w’igihugu rurakuruka.”

Nyuma yo gutangiza ibiganiro ‘Intergeneration Dialogue’ i Muhanga ko azahita akurikizaho Akarere ka Rubavu mu cyumweru gitaha.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top