Umuco

MINISPOC yashyizeho urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorya rya gahunda za yo

MINISPOC yashyizeho urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorya rya gahunda za yo

Minisiteri y’umuco na siporo ‘MINISPOC’ yamaze gushyiraho urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye muri iyi Minisiteri rwiswe SCSWG (Sports and Culture Sector Working Group).

Itangizwa ku mugaragaro rya SCSWG ryabaye ku munsi w’ejo hashize kuwa Kabiri, hari hatumiwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye na Minisiteri y’umuco ya siporo, amashyirahamwe y’imikino atandukanye, imiryango itegamiye kuri leta n’ibindi bigo.

SCSGW ngo igiye kuza guhuriza hamwe gahunda z’umuco na siporo ku buryo gahunda zimwe zaheze mu nyandiko zizashyirwa mu bikorwa bikaba hari umusaruro uzatangwa nk’uko bigaragara ko siporo n’umuco nta ruhare birimo kugira mu bukungu bw’igihugu.

Minisitiri Minisiteri y’umuco na siporo, Nyirasafari Esperence ni we watangije ku mugaragaro iyi gahunda, yavuze ko SCSGW ayibona nk’igisubizo kigiye guha umurongo uhamye siporo n’umuco ku buryo bizatanga umusaruro byari byitezweho.

Biteganyijwe ko binyuze muri SCSGW muri 2024 abantu barenga ibihumbi 10 bazaba barabonye akazi binyuzze muri siporo n’umuco, gushaka impano nshya, gufasha abantu kubyaza umusaruro impano za bo n’ibindi.

Ni umuhango witabiriwe n’inzego zitandukanye

Perezida wa FERWACY, Aimable Bayingana (iburyo) na we yitabiriye uyu muhango

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top