Umuco

Miss Nimwiza Meghan yatangiye umushinga yiyemeje (Amafoto)

Miss Nimwiza Meghan yatangiye umushinga yiyemeje (Amafoto)

Nyampinga mushya w’u Rwanda, Nimwiza Meghan, yakoze igikorwa cya mbere mu mushinga yiyemeje ubwo yahataniraga ikamba abihera mu rubyiruko rukiri mu mashuri.

Umushinga wa Meghan ni ugufasha urubyiruko kwinjira mu buhinzi buteye imbere, abakiri bato bakihangira imirimo kandi n’u Rwanda rukagira abashoramari bakiri bato b’abahinzi.

Yatangiriye ibi bikorwa ku ishuri rya Gashora Girls’ Academy rihereye mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera ku bilometero 28 uvuye i Nyamata. Yaganiriye n’abanyeshuri mu kiganiro bateguye cyiswe ‘Link up Business’ asobanura inyungu bakura mu mushinga we.

Yaganirije abakobwa biga muri iki kigo ku kwigirira icyizere bakinjira bakazinjira mu ishoramari ry’ubuhinzi. Kuri iki kigo bafite itsinda ry’abanyeshuri bashyize imbaraga mu bikorwa by’imishinga ishingiye ku biva mu buhinzi, bamweretse ibyo bakora, abashimira aho bageze babishyiramo imbaraga.

Mbere yo kuva kuri icyo kigo, abakobwa bahiga bamweretse impano zabo bafatanya kwishima.

Mu ijoro rya tariki 26 Gashyantare 2019 nibwo Nimwiza Meghan w’imyaka 20 y’amavuko, yatorewe kuba Nyampinga uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga. Yahawe ibihembo bikomeye birimo imodoka nziza ya Suzuki ifite agaciro ka miliyoni zikabakaba 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nimwiza, ni mwene Ruvebana Gaspard na Basiime Betty, ni imfura mu muryango w’abana batatu, avukana n’abakobwa gusa. Yavutse ku itariki ya 10 Ukwakira 1998 mu Bitaro bya La Croix du Sud bizwi nko Kwa Nyirinkwaya.

Nyampinga w'u Rwanda yeretswe ibishingiye ku buhinzi bikorerwa muri iki kigo
Yaganiriye n'abanyeshuri ku kwitinyuka bakajya mu ishoramari ry'ubuhinzi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top