Umuco

Mukunzi Yannick yagaragaje ishimwe afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi we

Mukunzi Yannick yagaragaje ishimwe afite nyuma yo gusezerana n’umukunzi we

Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports, Yannick Mukunzi, yagaragaje ishimwe afite ku mutima nyuma yo gusezerana mu mategeko n’umukunzi we, Iribagiza Joy.

Uyu mukobwa basezeranye nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu witwa Ethan Mukunzi ubu ufite imyaka itatu y’amavuko.

Mukunzi yafashe uyu mwanzuro iminsi mike mbere yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi kuko yamaze gutandukana na Rayon Sports yakiniye kuva muri Kanama 2017.

Uyu mukinnyi abinyujije ku rubuga rwa Instagram yasohoye amafoto yaranze gusezerana kwe na Iribagiza Joy. Yavuze ko afite ishimwe ku Uwiteka ku bwo ku ntambwe nshya bagezeho.

Biteganyijwe ko Yannick Mukunzi azerekeza muri Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède tariki 23 Mutarama 2019, akayisinyira amasezerano y’umwaka umwe.

Ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019 nibwo aba bombi bamaze imyaka itatu mu munyenga w’urukundo basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera.

Yannick Mukunzi wari umaze igihe akinira Rayon Sports yavukiye mu Bwiza i Bujumbura mu Burundi. Amaze igihe kirekire akundana byeruye n’uyu mukobwa banafitanye umwana w’imfura.

Yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC kuva 2009 kugera 2013 ubwo yazamurwaga mu nkuru yakiniye kuva ubwo kugera mu 2017 ajya muri mukeba wayo Rayon Sports.

avuze ko afite ishimwe ku Uwiteka ku bwo ku ntambwe nshya bagezeho
Mukunzi na Iribagiza bafitanye umwana w'imfura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top