Umuco

Mwiseneza Josiane aracyayoboye irushanwa n’amajwi y’ikirenga

Mwiseneza Josiane aracyayoboye irushanwa n’amajwi y’ikirenga

Mwiseneza Josiane, umukobwa watumye irushanwa rya Miss Rwanda rizamo ubushyuhe akomeje kwanikira abo bahanganiye ikamba n’amajwi ya mbere mu itora ryo kuri telefone.

Kuva itora ryatangira, haba kuri internet[mbere yo guhitamo 20 bajya mu mwiherero] ndetse kugeza uyu munsi, amajwi yo kuri telefone asa n’ayikubiwe na Mwiseneza Josiane.

Ku munsi wa mbere w’itora yararanye asaga ibihumbi 35; ku munsi wa kabiri ubu aracyayoboye amatora kuri telefone n’amajwi 18,394 mu gihe uwa nyuma ari Igihozo Darine ufite amajwi 415.

Abakobwa batanu ba mbere batowe cyane uyu munsi, harimo Mwiseneza Josiane, Bayera Nisha Keza, Niyonsaba Josiane, Mutoni Oliver na Uwicyeza Pamela.

Irushanwa ryo gushaka uzambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rigeze ahakomeye, ubu abakobwa bose batangiye gushakisha amajwi y’ababashyigikiye binyuze mu itora ryo kuri SMS rizajya ritanga amahirwe agumisha abatsinze mu irushanwa.

Itora ryo kuri telefone ryatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mutarama 2019, ku isaha ya saa mbiri, ushaka guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi akurikizeho nimero iranga umukobwa mu irushanwa hanyuma yohereza kuri 7333.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top