Umuco

Mwiseneza Josiane yanikiye bagenzi be rugikubita mu majwi yo kuri telefone

Mwiseneza Josiane yanikiye bagenzi be rugikubita mu majwi yo kuri telefone

Mwiseneza Josiane, umukobwa umaze iminsi avugisha benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda, yeretse igihandure bagenzi be mu majwi ari gutangirwa kuri telefone agomba gusiga hari abasezerewe.

Irushanwa ryo gushaka uzambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rigeze ahakomeye, ubu abakobwa bose batangiye gushakisha amajwi y’ababashyigikiye binyuze mu itora ryo kuri SMS rizajya ritanga amahirwe agumisha abatsinze mu irushanwa.

Itora ryo kuri telefone ryatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mutarama 2019, ku isaha ya saa mbiri, ushaka guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi akurikizeho nimero iranga umukobwa mu irushanwa hanyuma yohereza kuri 7333.

Mu ibarura rya mbere ry’amajwi ryakozwe n’abategura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, Mwiseneza Josiane ari imbere y’abo bahatanye, yatowe inshuro 5283 mu gihe Bayera Nisha Keza umugwa mu ntege afite amajwi 1983 naho uwa gatatu, Mutoni Oliver akagira amajwi 1377. Umukobwa wa nyuma muri iri barura ry’agateganyo ni Uwihirwe Yasipi Casmir ufite amajwi 17 gusa.

Kuba hari abakobwa barusha abandi amajwi mu itora ryo kuri telefone ntibivuga ko abatowe n’abantu bake ari bo bahita basezererwa ahubwo guhera kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019, abagize akanama nkemurampaka baraza guhitamo abakobwa 13 hanyuma batanu baraba batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 13 hasigare babiri bavamo umwe uratoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara, undi atahe.

Umwanzuro ku bakobwa batowe kurusha abandi kuri uyu munsi uramenyekana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zuzuye. Guhera uyu munsi niko bizajya bigenda kuzageza ku wa Kane w’icyumweru gitaha, buri munsi hazajya hasezererwa umukobwa umwe kuzageza hasigayemo 15 muri 20 babashije gukatisha itike yo kujya mu mwiherero.

Uko abakobwa bakurikiranye mu kugira amajwi menshi mu ibarura rya mbere

Mbere y’uko amatora atangira habanje kuba inkomati ku mbuga nkoranyambaga abantu bijujutira ko bari gutora Mwiseneza bikanga, bamwe bari batangiye gukeka ko yibwe. Uyu mukobwa watangiye ari imbere ya bagenzi be, ni na we wari wabaye uwa mbere mu itora ryabanjirije pre-selection.

Nyuma y’aya matora abakobwa 15 bazasigara mu irushanwa ni bo bazahurira mu birori bikomeye byo gutora Nyampinga w’u Rwanda bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Mwiseneza Josiane ari imbere y'abandi mu majwi y'agateganyo y'itora ryo kuri telefone nubwo hari abari batangiye kuvuga ko ashobora kuba ari kwibwa
Bayera Keza Nisha uhagarariye Intara y'Uburasirazuba ni we mukobwa uza ku mwanya wa kabiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • MUKAKIMENYI ANGELIQUE
    Ku wa 4-02-2019

    MURAHO MWAMBWIRA NI MERO YA TELEPHONE YA MWISENEZA JOSIANE ?

  • Nizeyimana theogene
    Ku wa 22-01-2019

    Andika Igitekerezo Hano mwiseneza turamushigikiye numukobwa mwizacyane kd arashoboye tumwifurije gutsinda amarushantwa ya miss rwanda.

  • -xxxx-
    Ku wa 22-01-2019

    Ndateyintege Musaneza Josiane Imana Imujimbere Atsindihiganwa Murakoze

  • Prince
    Ku wa 21-01-2019

    Arko Kano gakobwa bari gusakuriza babigabanya koko batazatuma kiyemera nyuma yigikorwa konzi neza ko kataba #miss Rwanda
    Fuck you #mwiseneza josiane

  • Prince
    Ku wa 21-01-2019

    Arko Kano gakobwa bari gusakuriza babigabanya koko batazatuma kiyemera nyuma yigikorwa konzi neza ko kataba #miss Rwanda
    Fuck you #mwiseneza josiane

  • Ngirabagenzi Obed
    Ku wa 20-01-2019

    Mwise neza niwe dushaka kbsa Imana igomeze kumufasha

  • Manirafasha steven
    Ku wa 20-01-2019

    Mwiseneza jossiane turamushyigikiye kuko yiyemeje kugumana umubiriwe imana yamuhaye <>

IZASOMWE CYANE

To Top