Umuco

Nimwiza Meghan ni we Nyampinga w’u Rwanda 2019 (Amafoto)

Nimwiza Meghan ni we Nyampinga w’u Rwanda 2019 (Amafoto)

Umukobwa witwa Nimwiza Meghan wari wariyamamarije mu Mujyi wa Kigali yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu birori bikomeye byabereye i Rusororo.

Abari bagize akanama nkemurampaka ni Francine Uwera Havugimana, Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro, Jolly Mutesi na James Munyaneza.

Rusaro Carine yagize ati "Gutora Nyampinga w’u Rwanda kuri uyu mugoroba ntabwo kari akazi koroshye. Hagendewe ku buryo batwiyeretse hariya imbere, bwa bwiza, ingendo twabirebyeho. Ikindi twagendeye ku buryo badusubije, uko bavugaga hariya imbere, biri mu byo twarebye ndetse n’ibisubizo baduhaye ubwabyo."

Miss Iradukunda Liliane wahererekanyije ikamba na Nimwiza Meghan, yasabye abari muri ibi birori n’abandi bose ko bazashyigikira Nyampinga mushya w’u Rwanda nk’uko na we bamushyigikiye mu rugendo rwe.

Andi makamba yatanzwe:

Miss Popularity 2019: Mwiseneza Josiane
Igisonga cya Kabiri: Uwase Sangwa Odile
Igisonga cya Mbere: Uwihirwe Yasipi Casmir

Nimwiza Meghan watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka.

Uwihirwe Yasipi Casmir watorewe kuba Igisonga cya Mbere yegukanye igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri ahembwa ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Aya makamba yiyongereye ku yandi yari yatanzwe mu musangiro wabereye mu mwiherero wa Miss Rwanda ku mugoroba wo ku wa 24 Mutarama 2019, kuri uwo mugoroba Nyampinga wabanye n’abandi neza yabaye Tuyishimire Cyiza Vanessa, uw’umurage agirwa Kabahenda Ricca Michaella naho uberwa n’amafoto aba Muyango Uwase Claudine.

Nimwiza Meghan watorewe kuba Nyampinga w'u Rwanda yari afite akanyamuneza n'amarira y'ibyishimo
Uwase Sangwa Odile yabaye Igisonga cya Kabiri
Uwihirwe Yasipi Casmir yabaye Igisonga cya Mbere

Amafoto: Karangwa Gaspard

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Firimini
    Ku wa 27-01-2019

    Ndiburera natwe ubutaha abanyarwanda ndavuga abaturage baje baduha umwanya wogutora miss kandi namajwi yacu aje ahabwa agaciro kuko nomubyaro harimo abakobwa bazumucyo nyarwanda mwiseza josiani yatsinzwe Niki?

  • Charles nshimirimana
    Ku wa 26-01-2019

    Congratulations!

  • Charles nshimirimana
    Ku wa 26-01-2019

    Congratulations!

  • Matsiko syprian
    Ku wa 26-01-2019

    Yewe Abanyarwanda ntiturahabwa uburenganzira bwo kwishakamo Nyampinga w,igihugu.kuko Abantu batarenze 20guhitirano ibihumbi bigerakuri 75 byatoye Miss Jojo.none bakabitesha agaciro.icyambere ni umuco nokubaha ururimi

  • Matsiko syprian
    Ku wa 26-01-2019

    Yewe Abanyarwanda ntiturahabwa uburenganzira bwo kwishakamo Nyampinga w,igihugu.kuko Abantu batarenze 20guhitirano ibihumbi bigerakuri 75 byatoye Miss Jojo.none bakabitesha agaciro.icyambere ni umuco nokubaha ururimi

IZASOMWE CYANE

To Top