Umuco

Video: ’Sure Mwana’, umukecuru wavuye mu cyaro akaza gucuranga umuduri i Kigali

Video: ’Sure Mwana’, umukecuru wavuye mu cyaro akaza gucuranga umuduri i Kigali

Nyirampfumukoye Rusiya wiyise “SURE MWANA”, ni umukecuru udasanzwe umaze igihe azenguruka mu bice bitandukanye bya Kigali acuranga umuduri, aherekejwe n’umukobwa we, Mukankundibiza Vestine.

Uyu mukecuru uhorana akanyamuneza, yaganiriye na Isimbi mu buryo burambuye, asobanura byinshi ku mpano ye. Yatangiye gucuranga umuduri muri 2017 mu buryo bw’umwuga, nyuma gato umukobwa we atangira gucuranga umwirongi.

Yiyise Sure Mwana abihereye ku ndirimbo zitandukanye zigarukamo iryo zina cyane. Avuga ko yabyirutse afite impano yo kubyina aho yaserukiraga agace atuyemo, mu yahoze ari Komini Bwakira, ubu ni mu karere ka Karongi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze kubaka urugo, yatangiye gucuranga umuduri mu birori bitandukanye birimo ubukwe ari kumwe na babyara be, bakabahemba inzoga cyangwa ibiribwa.

Sure Mwana yakomeje agira ati “ Naje mu mujyi muri 2006 mbanza kujya mpingira amafaranga iyo za Ruyenzi, guhinga ngeraho ndabireka mfata umurimo wo gucuranga nti ‘ubundi ko navuye iwacu mvuga ko nzacurangira i Kigali ibi ndi kwirirwa mpingira amafaranga igihumbi ni ibiki?”

Uyu muhanzikazi atanga ubuhamya bw’ubuzima bugoye yanyuzemo kuva yatangirira gukorera mu Mujyi wa Kigali burimo kuba mu bukode yishyuraga 2000 frw na nyir’inzu agakoresha abana be uburetwa.

Ubu ngo abana be bose yabigishije umuziki. Bucura avuza ingoma, umubanziriza akabyina, naho abandi bagacuranga.

Umukobwa we Mukankundibiza Vestine nawe avuga ko yabanje kubaho mu buzima bubi, akora mu rugo,akahava ajya gukora isuku mu kinamba.

Nyuma yo kugira amasoni, mu mpera z’umwaka ushize yahagaritse akazi atangira gufatanya n’abavandimwe be na nyina gukora umuziki, acuranga umwirongi nubwo n’umuduri awuzi.

Ati “Twabanje gukora mu rugo gusa, akajya na basaza banjye, bigeze aho nanjye ndagenda, bakabanza kunsebya ngo nta mukobwa uvuza umwirongi.”

Umukecuru Sure Mwana, yemeza ko abamuserereza bavuga ko ari umusazi, cyangwa inkunguzi batamuca intege kuko aba ari mu kazi kamwinjiriza.

Mwene Samusure avukana isunzu...

Uyu mukecuru yemeza ko urubyaro rwe rwose ruri i Kigali rutunzwe no gucurangira abahisi n’abagenzi. Mu bana batanu afite ngo buri wese afite igikoresho nibura kimwe cy’umuziki azi gucuranga, abakuru bose baracuranga mu gihe umuhererezi we yiyeguriye ibyo kubyina.

Yavuze ko afite abandi bahungu babiri bitwa Manishimwe Patrick na Ntakiyimana Claude, aba bafite itsinda ryo gucuranga umuduri bahuriyemo na Ishimwe Chance, biyise ’The Real Singers’.

Aba basore na bo bazwi mu mihanda ya Kigali aho bagenda bacurangira abagenzi bakabaha amafaranga.

Manishimwe Patrick na Ntakiyimana Claude ni bene Sure Mwana na we utunzwe no gucuranga umuduri mu mihanda

Asaba Abanyarwanda muri rusange kugira umurava wo kwihangira umurimo wabateza imbere, kandi ntibaterwe ipfunwe n’akazi bakora uko kaba gateye kose.

Ikiganiro kirambuye twagiranye na Sure Mwana n’umukobwa we bacurangana:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top