Umuco

Imyiyereko y’abahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 (Amafoto & Video)

Imyiyereko y’abahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 (Amafoto & Video)

Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda biyerekanye imbere y’abagize akanama nkemurampaka n’abandi bitabiriye umuhango wo gutanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wabereye i Rusororo muri Intare Conference Arena.

Umunsi wa nyuma wa Miss Rwanda 2019 wageze, abakobwa bose babukereye mu myambaro ibabereye, babanje kwiyerekana bafite imitaka bambaye amapantalo y’umukara n’udukote twa ’Made In Rwanda’, ubundi batambuka mu makanzu afite amarara atandukanye.

Hifashishijwe indirimbo ’Si Belle’ ya Buravan mu gufasha abakobwa batambuka kunoza ingendo yabo.

Aba bakobwa banerekanye imbyino gakondo za kinyarwanda mu mwambaro w’ishabure. Babyinnye ’Iwacu’ ya Cécile Kayirebwa, benshi bishimira icyo cyiciro cy’imyadagaduro cyashyizwe muri ibi birori.

Abakobwa barabazwa ibibazo bibiri, ikiri mu Cyongereza n’ikiri mu Kinyarwanda. Ni ibibazo batomborera nimero hanyuma, abagize akanama nkemurampaka bakareba ikibazo ku mpapuro bafite bakabaza bakoresheje nimero umukobwa yatomboye.

Abagize akanama nkemurampaka ni Francine Uwera Havugimana, Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro, Jolly Mutesi na James Munyaneza.

Ibi birori byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo ahateraniye imbaga yaje kureba uko kwimika Nyampinga w’u Rwanda bigenda. Benshi ni abafana ndetse bitwaje ibyapa, amafirimbi n’utudarapo two kubogeza.

Abakobwa 15 bari gushakishwamo Nyampinga w’u Rwanda ni Josiane Niyonsaba, Murebwayire Irene, Mukunzi Teta Sonia, Mwiseneza Josiane, Uwicyeza Pamela, Umukundwa Clemence, Gaju Anitha, Mutoni Oliver, Inyumba Charlotte, Kabahenda Ricca Michaella, Uwihirwe Yasipi Casimir, Uwase Muyango Claudine, Uwase Sangwa Odile, Bayera Nisha Keza na Niyonsaba Josiane.

Umukobwa utorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka.

Umukobwa utorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top