Umuco

Ukuri ni ukuhe ku gitaramo cyitiriwe gusambana cyavugishije benshi i Kigali?

Ukuri ni ukuhe ku gitaramo cyitiriwe gusambana cyavugishije benshi i Kigali?

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ifoto y’igitaramo cyavugishije benshi cyahawe inyito ya ’Pussy Party’, bamwe bakavuga ko gishobora kuzaberamo ibikorwa by’ubusambanyi nubwo abagiteguye bo babisobanura ukundi.

* Abagiteguye: Uwishyuye amafaranga ye ni we uzamenya ibizakorerwamo
* Bamporiki: Icyo dusaba abantu ni ukudakora ibyo bintu by’urukozasoni

Ni inkuru isa n’iyabaye kimomo ndetse hatangiye gucicikana amafoto agaragaza amatike ari gucuruzwa y’ibi birori arimo iy’ibihumbi 30 Frw aho ngo abishyuye aya bazishimishiriza ahagereranywa no mu "ruganiriro" naho abaguze ay’ibihumbi 50 Frw bagafatwa neza mu "byumba byiyubashye."

Mu kiganiro kuri telefoni n’umukobwa uri mu bateguye iki gikorwa ariko utemera gutangaza amazina ye, yavuze ko benshi bahutiye ku nyito cyahawe ndetse n’ifoto yakwirakwijwe bakagitazira ’icyo gusambana’ nyamara kizakorwa mu buryo bwo kwishimisha gusa ku bitabiriye.

Yagize ati "’Pussy Party’ izahuza abantu bambaye ’mask’, bipfutse mu maso, ni inyito ihuye n’ipusi aho kuba uko abantu babitekereza n’uko byagiye bitangazwa. Abishyuye bamaze kwishyura ndetse ubu hasigaye amatike mbarwa, uwatanze amafaranga ye rero ni we uzamenya ibizaberamo nyakuri."

Yakomeje avuga ko batiteguye gutangaza aho igikorwa cyabo kizabera, imyirondoro yabo n’ibintu bitandukanye benshi bibaza kuko ari ’Private Party’ cyangwa se igitaramo cy’ibanga, bityo babikoze byaba ari uguhonyora icyizere cy’ababishyuriye kwitabira.

Uyu mukobwa avuga ko umuntu uzitabira igitaramo azabona nk’ibisanzwe bibera mu tundi tubyiniro birimo "kunywa ibinyobwa bitandukanye bijyanye n’amahitamo ye, kurya, kubyinirwa ndetse no ’kwishimisha’".

Mu kiganiro ISIMBI yagiranye na Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Edouard Bamporiki, ku mwuka wazamuwe n’iki gikorwa, yavuze ko nta byinshi bavuga kuri abo bantu mu gihe batigaragaza ngo berure koko niba icyo gikorwa gihari ndetse giteguwe mu buryo nk’ubwo cyavuzwemo, "kuko hari n’igihe byaba ari uguha imbaraga ikintu kibi kandi kidahari."

Ati "Mu Itorero ry’Igihugu icyo twifuriza abantu ni ukudakora ibyo bintu by’urukozasoni kuko binabujijwe mu mategeko, gusa uwo dukurikirana ni umuntu uhari wigaragaza kandi watojwe naho ubundi iyo bitabaye ibyo ubikoze akurikiranwa n’izindi nzego."

Iki gitaramo cyateguwe mu ibanga rikomeye! Ku mbuga nkoranyambaga cyamamajwe mu buryo ntawe umenya aho kizabera, amafaranga yo kwinjira cyangwa ibindi bisobanuro bijyanye nacyo gusa bikavugwa ko kizatangira mu ijoro saa yine.

Urujijo ni rwose ku gitaramo cy’ibanga cyiswe Pussy Party kigiye kubera i Kigali

Andi makuru avuga ko kizaba ku wa 16 Ugushyingo 2018, uwamaze kwishyura amafaranga y’itike ni we umenya ibindi bisobanuro kandi ngo ntihabwa ufite munsi y’imyaka 20 y’ubukure.

Ibitaramo nk’ibi ntibyakunze kumvikana mu Rwanda ndetse bamwe mu babonye ifoto icyamamaza byabasize mu kantu bamenye ko giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali, bituma hibazwa byinshi ku mitegurire yacyo.

Amatike y'igitaramo cyiswe 'Private Pussy Party' yatangiye gucuruzwa

Amatike y’igitaramo cyiswe ’Private Pussy Party’ yatangiye gucuruzwa

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Fred
    Ku wa 9-11-2018

    Imitwe iraha! none c iyo mask uwo mukobwa avuga ko uriya ugaragara kuri publicite atayambaye? ’pussy?’ toka Satani mu rwa Gasabo.

IZASOMWE CYANE

To Top