Umuco

Umukobwa umwe muri Miss Rwanda azasezererwa ku Cyumweru

Umukobwa umwe muri Miss Rwanda azasezererwa ku Cyumweru

Bamwe mu bakobwa bahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda bagiye gutangira gusezererwa buhoro buhoro kugeza irushanwa risigayemo 15 bazagerana ku birori by’umunsi wa nyuma.

Umukobwa wa mbere muri 20 bahataniye ikamba, umukobwa umwe azasezererwa ku Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019, ari nabwo itora ryo kuri SMS rizaba ryatangiye aho ushaka guha amahirwe umukobwa uri mu bahatanye azajya yandika ijambo ‘Miss’ ahagenewe ubutumwa bugufi agakurikizaho nimero imuranga mu irushanwa hanyuma akohereza kuri 7333 cyangwa +2507333 ku bari mu mahanga.

Amasaha yo gutoreraho ni buri munsi ni kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro. Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup, Ishimwe Dieudonne, yabwiye ISIMBI ko ku Cyumweru ari bwo umukobwa wa mbere azasezererwa muri Miss Rwanda.

Ubwo yatangizaga ibikorwa by’umwiherero yabwiye itangazamakuru ati “Hazajya hasezererwa umukobwa umwe buri munsi. Ku munsi wa mbere wo gutangira gusezerera umwe ku munsi, abakemurampaka bazahitamo abakobwa 13.”

Yakomeje agira ati “Batanu batowe n’abantu benshi binyuze mu majwi yo ku butumwa bugufi bongerwe kuri ba bandi 13 hasigare babiri bazavamo umwe uzatoranywa n’abakobwa bari mu irushanwa abe ari we usigara, undi atahe.”

Mu mike aba bakobwa bamaze mu mwiherero bahigiye ibintu bitandukanye birimo ingendo (Catwalk), imbyino za gakondo bazerekana ku munsi wa nyuma ndetse baganirizwa n’abayobozi batandukanye barimo Senateri Tito Rutaremara; Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard; Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Nzabonimpa Jacques n’abandi batandukanye.

Aba bakobwa bagiye muri Miss Rwanda ku Cyumweru

Ishimwe mu gutangiza uyu mwiherero w’abahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda yavuze ko mu cyumweru cya kabiri nihamara kwemezwa abakobwa 15 bazasigara mu irushanwa, hazabaho umusangiro uzanatangirwamo andi makamba.

Ati “Ku wa 24 Mutarama tuzakora igikorwa cy’umusangiro kizahuza abakobwa bose barimo n’abazaba barasezerewe mu irushanwa bazongera gutumirwa kugira ngo hatangwe amakamba yatangwaga ku munsi nyir’izina Miss Photogenic, Miss Congeniality na Miss Heritage.”

Yavuze ko impamvu bahisemo gutanga aya makamba kuri uyu munsi ariko uko wasangaga abantu batayitaho ku munsi nyir’izina wo gutangaza Miss Rwanda

.

Umukobwa umwe muri Miss Rwanda azasezererwa ku Cyumweru
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top