Umuco

Umukundwa witabiriye Miss Rwanda 2019 yashinze umuryango ufasha abana bo ku muhanda

Umukundwa witabiriye Miss Rwanda 2019 yashinze umuryango ufasha abana bo ku muhanda

Umukundwa Clemence wari mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yatangije umuryango azacishamo ibikorwa byo gukora umushinga we.

Umukundwa w’imyaka 19, ni umwe mu bakobwa bahataniye Miss Rwanda ku rwego rw’igihugu mu 2019, yazamukiye ku itike yakuye mu Ntara y’Amajyepfo ahavuye abakobwa icumi.

Yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko yahisemo gutangiza umuryango ‘Umukundwa Foundation’ kugira ngo bizamworohere gukora umushinga we wo gufasha abana baba ku mihanda hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati “Fondasiyo yanjye igamije gukura abana ku muhanda by’umwihariko abakobwa. Nabonye ibyo nashakaga muri Miss Rwanda ntabigezeho mpitamo gushinga uyu muryango kugira ngo nzabone uko nshyira mu bikorwa umushinga nari mfite mbere yo kujya mu irushanwa.”

Umukundwa wiga mu mwaka wa kabiri muri Mount Kenya University mu byerekeye Ubukerarugendo, yashimangiye ko ikibazo nyamukuru gitera abana kujya kuba ku muhanda ahanini ari amakimbirane y’urudaca akunze kubaho mu miryango.

Yagize ati “Icya mbere hari ubukene mu miryango, ikindi ni imyitwarire itari myiza ku bana ubundi ugasanga mu miryango harimo amakimbirane akomeye ugasanga abana bahisemo kujya mu mihanda nko gushaka ubuhungiro.”

Mu bikorwa by’ibanze azakora, harimo gusubiza abana mu miryango bavuyemo ndetse n’abatagira imiryango akabahuza n’ibigo bisanzwe bibakira kugira ngo bashakirwe imiryango bazakomerezamo ubuzima.

Yagize ati “Icyo ngamije ni ugufasha abo bana, hari n’ababa ku mihanda nta miryango bafite, icyo nzakora ni ukubahuza n’ibigo bitandukanye byakira abo bana hanyuma abavuye mu miryango yabo na bo umuntu akabasubizayo ubundi tukaganiriza ababyeyi kugira ngo imibanire mu muryango irusheho kuba myiza.”

Umukundwa Clemence yashinze 'Umukundwa Foundation'

Umukundwa yatangiye gukusanya ubushobozi no gushaka abaterankunga azakorana na bo mu gushyira mu bikorwa umushinga we.

Mu bantu b’imena bamushyigikiye harimo umuryango we ndetse ngo n’abakobwa bahataniye ikamba bamubwiye ko bazamujya inyuma.

Umukundwa Clemence afite umushinga wo kwita ku bana by'umwihariko abakobwa baba ku muhanda
Umukundwa ni umwe mu bahataniye Miss Rwanda 2019 ariko ntiyabasha kwegukana ikamba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • HATEGEKIMANA GAD
    Ku wa 15-02-2019

    Uyu mukobwa uyu mushinga wo gufasha bashiki bacu nicyiza cyane, kuko bizabafasha kubagaragariza ko bataribonyine. Nanjye mwemereye inkunga ahubwo mubwire uko yamugeraho murakoze.

IZASOMWE CYANE

To Top