Umuco

Umurungi Sandrine yasezerewe muri Miss Rwanda, gutaha mu gicuku byakuweho (Video)

Umurungi Sandrine yasezerewe muri Miss Rwanda, gutaha mu gicuku byakuweho (Video)

Umukobwa witwa Umurungi Sandrine yabaye uwa gatatu usezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda, ariko we ntahita atahanwa ahubwo arasangira n’abandi ifunguro rya nijoro abyuke ataha.

Kuri uyu wa Kabiri, abakobwa bahawe ikizamini ngiro ndetse n’icyo gusubiza ibibazo buri wese yabazwaga na Nyirishema Celestin.

Ingingo uyu munsi bakozeho yari iy’Ubuhanzi n’Umuco; Umwanditsi akaba n’Umwarimu wa Kaminuza, Nyirishema Celestin, ni we wagize uruhare mu gusuzuma ubumenyi bwabo ku muco gakondo w’u Rwanda.

Nyirishema yabazaga buri mukobwa ibibazo biri, yabanzaga kumubaza icyo atekereza ku kamaro k’ubuhanzi n’umuco mu iterambere ry’igihugu ubundi akamusaba kuvuga igihozo cyangwa indirimbo yakwifashishwa mu kuguyaguya umwana igihe arize.

Umuhango wo gusezera ku mukobwa wa gatatu mu bari mu mwiherero wa Miss Rwanda, wakurikiwe n’abarimo Nyampinga w’u Rwanda ufite ikamba, Iradukunda Liliane, n’uwamubanjirije Iradukunda Elsa usigaye akora akazi k’ubuvugizi bw’iri rushanwa.

Abakobwa batanu ba mbere mu kugira amajwi menshi bo bari babanje kubona itike ibatambutsa, abo ni Mwiseneza Josiane, Uwicyeza Pamella, Niyonsaba Josiane, Mutoni Oliver na Teta Mugabo Ange Nicole. Aba biyongereyeho abandi 11 batsinze ikizamini.

Umurungi Sandrine ku munsi w’ejo na bwo yari yagarukiye ku mwamba kuko yari kumwe na Igihozo Darine wasezerewe ubwo bagenzi babo banzuraga uwo bakomezanya.

Umukundwa Clemence yagarukiye ku mwamba, Umurungi Sandrine aba ari we usezererwa

Uyu munsi ibintu byahindutse, uyu mukobwa we yasezeweho mu buryo butandukanye na bagenzi be babanje ndetse ntari buhite ataha ahubwo arasangira n’abandi ifunguro rya nijoro hanyuma azatahe ku manywa.

No mu buryo yasezeweho wabonaga ko hakozwe impinduka, yahawe umwanya wo guhoberana na bagenzi be basigaye mu irushanwa wabonaga bagaragaza amarangamutima yo gukomeza ugiye kubakurwamo.

Ibi bije nyuma y’aho mu minsi ya mbere yo gusezera ku bakobwa baje mu mwiherero, abategura iri rushanwa bagawe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gucyura abakobwa baba batsinzwe bagataha iwabo mu gicuku.

Abakobwa bari mu mwiherero mbere y'uko bakurwamo umwe
Aba batanu ni bo bari bagize amajwi menshi ku batorera kuri telefone
Iyo abatsinze n'abatowe bamaze kumenyekana, ni bo batora undi basigarana ndetse n'usezererwa
Abakobwa bari muri Miss Rwanda ni bo bafata umwanzuro wa nyuma kuri mugenzi wabo utaha, aha ni mu ibarura ry'uko batoye
Umurungi Sandrine yasezerewe muri Miss Rwanda, gutaha mu gicuku byakuweho
Abakobwa bose bahobeye mugenzi wabo ubakuwemo bamukomeza

Amafoto: FOCUSiCON

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nitwa Habumuremyi samuel
    Ku wa 23-01-2019

    Mwaramutse,igitondo cyiza mbanjije kubashimira mubyo mu kazi muba mukora ko gukora ijonjora rya miss Rwandanda, nyewe nta numwe nzi mubiyamamaza ntanumwe nturanye nawe ,ngatanga igitekerezo kigira kiti << mukomeze gukurikiza ibyo musabwa nk’abanyamakuru mutagendeye kumarangamutima kandi mutanenga buri umwe wese uri mu irushanwa cyangwa ngo mumuce intege,imana niyo iba izi buri umwe wese kandi ikamuha ubgenge bgo gutekereza ibyo asubiza muzakore inshingano zanyu mutagendeye kumaranga mutima nkaba mbifurije kubana n’imana muri gahunda murimo,murakoze.

  • Nina
    Ku wa 22-01-2019

    Ibi bintu byo kwirukana abantu mu gicuku sibyo rwose. Niba ari ni ibyo bakopeye hanze, ntibihuye n’umuco wacu. None Kwirukana umwana w’umukobwa.???

  • Kwizera mubashiru
    Ku wa 22-01-2019

    Mukomerezaho

IZASOMWE CYANE

To Top