Umuco

Undi mukobwa ku muryango usohoka muri Miss Rwanda

Undi mukobwa ku muryango usohoka muri Miss Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Mutarama 2019, hagiye kumenyekana undi mukobwa usezererwa mu mwiherero wa Miss Rwanda nyuma y’uwitwa Higiro Joally na Igihozo Darine babimburiye abandi.

Igikorwa cyo gusezerera umukobwa wa gatatu muri Miss Rwanda kirabera muri Golden Tulip Hotel i Nyamata aho aba bakobwa bahatanira ikamba bamaze iminsi bacumbikiwe. Utsindwa araherekezwa nk’abandi asubire mu rugo.

Muri iyi minsi ni ibihe bitoroshye ku bakobwa kuko nta n’umwe uzi neza niba ari we usigare cyangwa se ari butahe. Bahawe itegeko ko bagomba gutegura ibintu byabo uko babizanye ahagana mu ma saa munani z’amanywa (14h00), ubundi bagatangira gukora ibizamini baba bateguriwe saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Kuri uyu wa Kabiri, abakobwa bahawe ikizamini ngiro, icyanditse ndetse n’icyo gusubiza ibibazo ku munwa. Ingingo uyu munsi bakozeho yari iy’Ubuhanzi n’Umuco; Umwanditsi akaba n’Umwarimu wa Kaminuza, Nyirishema Celestin, ni we wagize uruhare mu gusuzuma ubumenyi bwabo ku muco gakondo w’u Rwanda.

Usibye ibi bizamini bahabwa bikarokoramo abarushije abandi kubikora neza, aba bakobwa bahabwa n’amahirwe yo gutambutswa iri jonjora n’abaturage binyuze mu itora rikorerwa kuri za telefone kuva saa mbiri z’umugoroba (20h00’) buri munsi rigasozwa saa kumi n’ebyiri (18h00’) z’undi munsi.

Kuri uyu wa Kabiri, abakobwa bahawe ikizamini ngiro, icyanditse ndetse n’icyo gusubiza ibibazo ku munwa

Abandi bakobwa batanu ba mbere baza kuba batowe cyane ku majwi ya SMS na bo baraguma mu irushanwa hanyuma undi arokorwe n’itora rikorwa hagati ya bagenzi be.

Iri rushanwa riteganyijwe gusozwa ku itariki ya 26 Mutarama 2016 mu birori bikomeye bizabera muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Abakobwa bakomeje gukubana mu majwi yo kuri telefone
Umwanditsi akaba n'Umwarimu wa Kaminuza, Nyirishema Celestin, ni we wagize uruhare mu gusuzuma ubumenyi bwabo
Ingingo uyu munsi bakozeho ikizamini yari iy’Ubuhanzi n’Umuco
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Habumuremyi samuel
    Ku wa 23-01-2019

    Mwiriwe neza,umugoroba mwiza ndashimira abanyamakuru n’abarimu batanga ibizamini bya miss Rwanda ,igitekerezo cyanjye kigira kiti<< abarimu batanga ibizamini n’abashinzwe ijonjora kugendera k’ubuhanga bg’abahatana ubwabo kandi bagendera mukuri ntakubogama batanagendera kumarangamutima murakoze.

IZASOMWE CYANE

To Top