Umuco

VIDEO: Abakobwa bafashwe n’ikiniga mu gusezera Umurungi Sandrine muri Miss Rwanda

VIDEO: Abakobwa bafashwe n’ikiniga mu gusezera Umurungi Sandrine muri Miss Rwanda

Umukobwa witwa Umurungi Sandrine yabaye uwa gatatu usezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019, ntiyatashye mu gicuku nk’uko byagenze ku bamubanjirije bamucumbikiye azinduka ataha iwabo.

Umurungi Sandrine yasezerewe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mutarama 2019, akurikiye Higiro Joally wavuyemo ku ikubitiro na Igihozo Darine wamukurikiye tariki ya 21 Mutarama 2019.

Ugereranyije n’uko abandi basezerewe, Umurungi Sandrine yeretswe ubumuntu. Bagenzi be bamusezeyeho bamuhobera ndetse bamwe bakagaragaza amarangamutima ndetse bamwe bakarira.

Abakobwa basezerewe mbere ya Umurungi Sandrine bavaga mu mwiherero mu buryo bwanenzwe na benshi. Umukobwa yakurwaga mu mwiherero agahita ahabwa ibikapu bye ndetse agacyurwa shishi itabona, ubu byahindutse.

Ingingo uyu munsi bakozeho yari iy’Ubuhanzi n’Umuco; Umwanditsi akaba n’Umwarimu wa Kaminuza, Nyirishema Celestin, ni we wagize uruhare mu gusuzuma ubumenyi bwabo ku muco gakondo w’u Rwanda.

Nyirishema yabazaga buri mukobwa ibibazo biri, yabanzaga kumubaza icyo atekereza ku kamaro k’ubuhanzi n’umuco mu iterambere ry’igihugu ubundi akamusaba kuvuga igihozo cyangwa indirimbo yakwifashishwa mu kuguyaguya umwana igihe arize.

UKO BYARI BYIFASHE MU GUSEZERA KURI UMURUNGI SANDRINE

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top